LATEST NEWS
Itohoza
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi
Publish Date: mercredi 20 septembre 2017
VISITS :3420
By Admin

Polisi y’Igihugu yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi witabye Imana ku Cyumweru cyo ku wa 10 Nzeri 2017 mu rupfu rutunguranye, yishwe anizwe kuko yari yabuze umwuka.Harakekwa umugabo we.

Pasiteri Mutesi Maggie yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yatangaje ko “iperereza ry’ibanze riragaragaza ko [Pasiteri Maggie Mutesi] yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu’.

Pasiteri Mutesi yateguraga amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Serena Hotel

Abajijwe niba hari ukekwaho iki cyaha waba watawe muri yombi, yavuze ko umugabo we witwa Mugisha Drake yatawe muri yombi kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Ati “Mu bimenyetso bishingirwaho harimo raporo y’abaganga basuzumye umurambo, amakimbirane Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we, urukurikirane rw’amakuru y’ubuzima bwabo bombi mu masaha y’ijoro n’igitondo Maggie yapfiriyemo.”

ACP Badege yaboneyeho kugira abantu bose inama avuga ko “birababaje, biragayitse, bibabaza cyane abana, umuryango n’igihugu. Dukangurirwa kenshi gukemura mu bwumvikane no mu mategeko amakimbirane tunirinda urugomo n’ubwicanyi nk’ubu n’ubundi busa nabwo, ariko ntibiracika burundu". Ikindi ni uko ngo iperereza rikomeje hakusanywa amakuru ajyanye n’urupfu rwa Pasiteri Maggie Mutesi.

Hagati aho icyaha byo kwica uwo mwashakanye gisobanurwa kinahanwa n’ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana, aho uwo cyahamye ahanishwa igifungo cya burundu.

ACP Theos Badege

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...