LATEST NEWS
Itohoza
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi
Publish Date: mardi 15 novembre 2016
VISITS :2186
By Admin

Ikigo cy’igihugu cy’imiyobore (RGB) cyasohoye ubushakashatsi kuri uyu wa Kabiri, bugaragaza ko Perezida Paul Kagame n’inzego z’umutekano bafitiwe icyizere gikomeye.

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona, buzwi nka Citizen Report card (CRC).

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imiyoborere n’ubushakashatsi muri RGB, Felicien Usengumukiza, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose, mu ngo zigeze 11,011 mu turere twose uko ari 30, mu Mirenge 328, Imidugudu 734.

Nubwo yari mu Mujyi wa Kigali awereka by’umwihariko uko abaturage bagaragaje ibyiyumviro byabo kuri serivise bahabwa, yanavuze ko bijya gusa mu gihugu hose ku buyobozi bukuru bw’igihugu.

Mujyi wa Kigali, abaturage ngo bishimira ibyo Umukuru w’Igihugu abakorera ku kigero cya 100% mu Karere ka Nyarugenge, 99.6% mu ka Gasabo, na 99.7% mu ka Kicukiro.

Naho ku Gisirikare, mu Mujyi wa Kigali abaturage bacyizeye ku kigero cya 99%, Polisi y’Igihugu ikizerwa ku kigero cya 97.4%. Hanishimiwe ko urwego rwa DASSO rwasimbuye Local Defense na rwo rwizewe ku kigero cya 86.1%.

Mu gihugu, ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi, biri ku kigero cya 89.1% mu gihe mu mwaka wa 2015 cyari kuri 89.4%.

Serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze zizewe kuri 75.9 % bivuye kuri 74.3% ; mu rwego rw’ubutabera, serivise zarwo zizewe kuri 82%.

Mu butabera, abaturage banenze cyane imirangirize y’imanza, bakanavugamo ruswa.

Igipimo rusange cy’uburyo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa mu nzego z’ibanze gihagaze kuri 67.7% kivuye kuri 71.1% cyariho mu mwaka ushize.

Ibi ariko RGB ivuga ko bidateye impungenge kuba byaragabanutse, ikavuga ko bidasobanuye ko abayobozi badohotse.

Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi wa RGB

IBITEKEREZO
Ntarugera François

Ntiwatumira abantu 1000 ngo wabaza 50 ngo uhite ubona ibitekerezo bya 950 Ibyiza birahari kandi byinshi bishobora kuba ishingiro rwo gukora ubushakashatsi aho kugendera ku mahame mpuzamahanga ashingirwaho kugira ngo ubushakashatsi bugerweho akenshi ubona ayo mahame yirengagiza nkana ibimenyetso bifatika !!!! Nkuko ibyiza bigaragara , ibyo byiza hari nabo bigitera impfunwe kugeza aho bakora bakorera mu marenga..... Iyo witabiriye inama zinyuranye ukumva ibibazo bibazwa n'abantu banyuranye , ushobora kujanisha werekana imibare itandukanye n'iyo mbonye. ! Cyakora ndashimira iki kigo RGB kuba nibura kitugaragarije ko gishaka gushimisha abashaka kwishima no gushimwa kuko kizaherwaho abandi bakora ubundi bushashatsi Ntarugera François


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

NEW POSTS
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

9-01-2017

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U...

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

6-01-2017

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera