LATEST NEWS
Itohoza
Perezida Pierre Nkurunziza arakekwaho kuba inyuma y’igurishwa ry’abana b’abakobwa muri Asia
Publish Date: mercredi 15 juin 2016
VISITS :1031
By Admin

Perezida Nkurunziza n’ubutegetsi bwe burashinjwa kugira uruhare mu igurishwa ry’abana b’abakobwa b’abarundi mu bihugu byo hanze, ibi birego byazamuwe na Leonce Ngendakumana usanzwe ari umutegetsi ukomeye mu batavuga rumwe na Leta ndetse akaba ari na Perezida w’ishyaka FRODEBU ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Leonce Ngendakumana usanzwe ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza kuva bwajyaho mu mwaka wa 2005, yatangaje ku mugaragararo ko umwe mu bana asanzwe atunze munzu iwe nawe yari agiye kugurishwa mu bihugu bya Asia n’abategetsi bari ku ngoma mu Burundi.

Mu majwi ye bwite Leonce Ngendakumana yatangaje ko umwe mu bana b’abakobwa basanzwe baba munzu iwe yaje gushakishwa kugira ngo ajyanwe mu bihugu bya Asia aho bavuga ko baba bagiye kubaha akazi keza.

Mu minsi mikeya ishize raporo y’umuryango w’abibumbye yagaragaje ko umubare w’abakobwa b’abarundi bagurishijwe muri Asia bajyanwe bizezwa akazi keza uhangayikishije cyane.

Leonce Ngendakumana ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo mu Burundi yagize ati “ Birababaje kuba hakorwa ubucuruzi bw’abakobwa kandi bugakorwa na bamwe mu bari mu butegetsi. Batangiye bandikira abakobwa ku ngoro y’ishyaka CNDD FDD bavuga ngo bagiye kubashakira akazi none baheze mu bucakara mu mahanga.

Ngendakumana avuga ko nawe ubwe iwe mu rugo abari mu butgetsi baje gufata abakobwa baba iwe ngo babatware ariko bikananirana.

Kugeza ubu ntacyo ishyaka riri ku butegetsi, Leta muri rusange yari yavuga kuri ibi Perezida wa FRODEBU Leonce Ngendakumana avuga.

Perezida Petero Nkurunziza w’Uburundi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

’Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu...

’Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ’ -DONALD TRUMP

’Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ’ -DONALD...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika