LATEST NEWS
Itohoza
Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko
Publish Date: jeudi 13 juillet 2017
VISITS :8388
By Admin

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yasimbutse urupfu ubwo yarebaga uko igikorwa cyo kugerageza igisasu cya missile kiri kugenda.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu basirikare ba Amerika utatangajwe amazina ye ngo igisirikare cy’Amerika cyagiriye impuhwe Kim Jong Un iminota 70 yose ubwo yari ahagarikiye igikorwa cyo kugerageza igisasu cya missile.

Ku italiki ya 04/Nyakanga ubwo Koreya ya Ruguru yageragezaga missile yambukiranya imigabane ndetse ishobora no kurasa muri Leta ya Alaska mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo igisirikare cy’Amerika cyakurikiranye iki gikorwa mu buryo bw’ibanga ndetse Kim Jong Un ntiyamenye ko yamaze iminota 70 yose ashobora kwicwa n’abasirikare b’Amerika.

Icyo gihe Amerika yashoboraga kumurasaho igapfubirizamo umugambi yari afite wo kugerageza igisasu cya kirimbuzi, Ndetse yashoboraga no kumwica mu buryo bworoshye.

Umwe mu basesenguzi b’ibyapolitiki witwa Rodger Baker yatangaje ko Amerika ari amahirwe adasanzwe yari ibonye yo kwikiza umwanzi, Gusa avuga ko butari uburyo bwiza bwo kwica Kim Jong Un , uyu musesenguzi akomeza avuga ko ibyo Amerika yakoze ari nko kugira ngo Kim Jong Un asubize ubwenge ku gihe atekereze kubyo ari gukora.

Yakomeje agira ati ibi byagakwiye kwereka Kim Jong Un ko ibyo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ataribyo bituma ingoma ye igira ubudahangarwa, Ibi bigaragaza ko Amerika yashoboraga gushyira hasi ingoma ye nawe adasigaye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kumvikana ziyama Koreya ya Ruguru kureka kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ndetse zivuga ko ni biba ngombwa zizakoresha ingufu za gisirikare mu gukoma mu nkokora iki gihugu kidakozwa ibyo kuva ku izima mu kugerageza ibi bisasu.

IBITEKEREZO
gruec

Ntawupfa kabili, napfa abandi bazakomeza gahunda nkuko byagenze munkotanyi Rwigema yarapfuye abasigaye barakomeza so Imperialisme americain ntacyo izahindura kubatuye isi. "WANGA KWIRUKA, UKAGWIRA UBUSA" amaherezo ya twese n'urupfu ruzinduka cyangwa rukererwa "I DON'T CARE".

Jammy

ubu namwe muremezako America yagiriye impuhwe umwanzi wayo aho kumwikiza ! ndabona yaba ari ukumutera ubwoba naho kuba bari bamufite muri target hanyuma bakisubiraho abanyamerika ntibabikora

gruec

Nibamwica azapfe, ntawupfa kabili nagenda umugambi we uzagerwaho n'abazamusigarira, hari umuntu wambwira kuki America ufite uburenganzi bwo gutunga ibyo bisasu bya kilimbuzi, abandi batagirira uburenganzira WHY ? Impérialisme y'America izorohera ibindi bihugu vigenze gute koko !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...