LATEST NEWS
Itohoza
Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye
Publish Date: jeudi 13 octobre 2016
VISITS :8190
By Admin

Police y’u Rwanda iremeza ko Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana witabye Imana kuri uyu wa mbere yiyahuye.

Inkuru ku rupfu rw’umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ntiyahise itanga amakuru ku rupfu rwe.

Umwe mu bana ba Rwakabamba yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yavuze ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite.

Abo mu muryango wa Rwabukamba bavuga ko yatungaga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rwa Rwabukamba yatangiye kumenyekana mu masaa sita. Ngo amakuru ya mbere akaba yaratanzwe n’umugore we.

ACP Twahirwa ati “Ikigaragara kugeza ubu, ibimenyetso bicye bigaragara biragaragaza ko yiyahuye, ariko uburyo byakozwemo, impamvu yaba yarabikoze, ibyo byose bizagaragara nyuma y’iperereza, turacyakora iperereza kandi ibimenyetso bya ngombwa byamaze gufatwa.”

Umuvugizi wa Police yirinze kwemeza uburyo Rwabukamba yaba yiyahuyemo, asaba ko abantu bategereza imyanzuro y’iperereza.

Ati “Impamvu biba byakozwe n’uburyo byakozwemo, twareka bikarangizwa n’iperereza, bikazagaragara mu buryo bitagira ingaruka mbi ku muryango we n’abandi cyane cyane ko abantu bose byabatunguye.”

ACP Twahirwa avuga ko Police ikimara kumenya amakuru y’urupfu rwe, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro (bya Rwamagana), igisigaye ngo ni ukumenya icyo abahanga basuzumye, ku buryo mu gihe gito abantu bazaba bamenye ibisobanuro bihagije ku rupfu rwe.

Ati “Turihanganisha umuryango we, kandi dusaba ko abantu babana baba bakwiye kumenya ibibazo mbere y’igihe bigatuma abantu bakumira n’ingaruka nk’izi zishobora kuvuka mo. Haba hari ibibazo bibangamiye umuntu cg umuryango cg ari amakimbirane mu muryango bikamenyekana mbere, abantu bagafatanya kubikumira.”

Yongeraho ati “Ikindi ni uko ikibazo icyo aricyo cyose umuntu ahura nacyo, inama ni ukugikemura mu buryo budatwara ubuzima bw’umuntu kuko iyo bigenze kuriya hari byinshi byangiraka kuko usibye no gutakaza umuntu, hari n’izindi ngaruka zigira muri Sosiyete Nyarwanda.”

Umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu Karere ka Rwamagana n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 63, akaba asize umuryango mugari.

IBITEKEREZO
Nsaguye

@Joan, Gutunga no kugendana intwaro uri umusiviri iyo byakiwe uburenganzira biremewe nkuko bigenwa n'amategeko akurikira. : ITEKA RYA PEREZIDA N°26/01 RYO KUWA 30/05/2011 RISHYIRA MU BIKORWA ITEGEKO N°33/ 2009 RYO KUWA 18/11/2009 RYEREKEYE INTWARO.

Imma Ingabire

Ese abo m'ururwo rugo bali bahugiye kuki kugirango asigare mu nzu wenyine ? Ese yirashe sangahe ? Uwo mwana se yabwiwe n,iki ko ali we wiyishe ? Iperereza lya Polisi hali ibyo litavuga ? Icyobikoze ntibimaze amatsiko ?

 !Joan

Ariko se yirashe gute ? Icyambere cyo hano mu Rwanda nta musivile wemerewe gutunga intwaro. Nonese yari umusirikare cyangwa umupolisi ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
’Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

’Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu...

’Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ’ -DONALD TRUMP

’Amerika igomba kuza kumwanya wambere muri byose (America first) ’ -DONALD...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika