LATEST NEWS
Itohoza
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro
Publish Date: lundi 11 septembre 2017
VISITS :6057
By Admin

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Mu batawe muri yombi harimo batatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba murugo rwa Gratien Nsabiyaremye umuyoboke wa FDU-Inkingi mu Karere ka Rutsiro ndetse no mu Umujyi wa Kigali ku kicaro cya FDU, Igice cya Ingabire Victoire, hatawe muri yombi kandi Kayumba umuyoboke wa PDP-Imanzi, hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha.

Boniface Twagirimana na Leonille Gasengayire, bamwe mubatawe muri yombi

Abafashwe bose ni : Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye , Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

Bose uko ari barindwi bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.

Abayoboke ba FDU-Inkingi

IBITEKEREZO
Bosco Kalisa

Turamaganira kure umuntu uwo ariwe wese udushukira urubyiruko kwishora mu bikorwa byo gusenya igihugu cyacu badusubiza inyuma mu iterambere tumaze kugeraho turikesha ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda. Turashimira kandi Polisi y'u Rwanda ku kuba ikomeje kuba maso ikabatahura bataragera ku migambi yabo, natwe nk'urubyiruko tuyiri inyuma mu rugamba rwo kubumbatira amahoro n'umutekano.

kagabe

turashimira police yigihugu cyacu kukazi keza yakoze turizera ko mushishozi bwayo azabona ibimenyetso byose. bidusha ko ntawugomba kuvogera umutekano wigihugu kd mboneho kwisabira urubyiruko cyane cyane kwima amatwi bamwangababo babashuka babashora mubikorwa nkibyo bigayitse

Gatwe

Arko c ubwo iyo myifatire y aba bantu barabona yabagezahe koko ? Abo bakire ngo ni Boniface arabacutse ! Bagiye gukomereza muri gereza ! Turabamaganye n ibyo bikorwa byabo binaniwe !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...