LATEST NEWS
Itohoza
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
Publish Date: jeudi 12 janvier 2017
VISITS :5185
By Admin

Nta muntu uzi isaha cg umunsi wo kuza kwa Yesu Kristo uwo abayisirayeli bategereje nk’umukiza (Messiah), ariko ibyo ntibyabujije Polise y’igihugu cya Israel gutangira imyiteguru yo kuza k’umukiza wabo bita Messiah ngo kuko ibimenyetso n’ubuhanuzi bafite bibereka ko kuza kwe kuri hafi cyane.

Ibi rero bikaba byaremejwe n’umwe mubakuriye igipolisi cya Israel Komiseri Roni Alsheikh ubwo bari mu mihango y’idini i Jerusalem. Yateruye amagambo agira ati : Igihe Umukiza azaza vuba aha, abantu benshi bazaba bakeneye kumwegera baturutse imihanda yose, niyo mpamvu polise izaba ifite akazi gakomeye mu gucunga umutekano w’abantu kugira ngo byubahishe na Messiah.

Yakomeje avuga ati : " ntagushidikanya bizatunezeza kuba tuzaba dukora ubushake bw’Imana, bizatuma turushaho kuyegera. Imana nibishaka vubaha turatangira imyiteguro y’umutekano yo kuza kwa Messiah".

Ubundi Messiah naza kuzaba ari ukugaruka kwa Yesu Kristo kubakristo, bizaba bivuze ko azaba arangije gukorana n’abanyamahanga ahindukiriye abayisirayeli nkuko ibyanditswe byera bivuga. Romains / chapter 9.

Abigisha iby’Imana muri Israel (Rabbis), nka Markell, baravuga ko muri iki gihe Abayisirayeli bategereje Umukiza cg Messiah gusumba uko abakristo bo mu mahanga bamutegereje. Impavu ngo ni uko ahenshi batakigisha ijambo ry’Imna nkuko riri, ngo bashoye amafaranga menshi mukwiga iby’Imana babigoreka, bumvikana kunyigisho zimwe na zimwe zitagira aho zihuriye n’ukuri kw’Imana ati abo ntabwo bavuga kuza kwa Yesu ntaho bazahurira nawe.

Markell yatanze ibimenyetso kuri bo byerekana ko kuza kwa Messiah kwegereje,ndetse yerekana n’imyiteguro yo kubaka urusengero rwa gatatu (Third Temple) aho igeze, ababwira ko ubu abayobozi b’idini ry’abayuda barangije imyiteguro imwe n’imwe akaba ari ikimenyetso simusiga kuko ibi byagendanye n’ubuhanuzi bahawe bagenda bagenzura aho bugeze. Ngo kuba bararangije gukora igishushanyo mbonera cy’uru rusengero, kuba barimo kwigisha abalewi uko imihango yo gutamba ibitambo muri uru rusengero igenda, ndetse ngo barangije no kubaka Altari iyo mihango izajya iberaho ngo ibi ni bimwe mu bimenyetso bifite icyo bivuze gikomeye kuri bo.

Rabbi Markell yavuze ko ubu kuzamurwa kwabizera Yesu Kristo gushobora kubaho igihe icyari cyo cyose ukurikije ubuhanuzi Israel ifite akaba ahamagarira abakristo kuba maso.

Komiseri Roni Alsheikh

Bill Cloud uva uri Shoreshim Ministries avuga ko utabona ko hari ikintu gikomeye kigiye kubaho ngo ni impumyi itagira ubwenge yirengagiza nkana ibiri kubera ku isi. Yavuze ko ibyanditwe muri Yeremiya 30:7 bigiye gusohora vuba aha.

Tubitege amaso abitegura bitegure.

Hakizimana Themistocle

IBITEKEREZO
Emmanuel

Ubwo abo bari mubuzimire bonyene guko Yesu ntiyitegurigwa mubiryo bwu mubiri ni mi mpwemu gusa cg mumwukaigipolisi bazogifatanwa npiri nubushobozi bwiwe giko aje nta defiler nta corrotege izabaho hazobaho kuzamuka kwamwizeye cyangwa ba.mwiringiye ubwo ikigira kibashikeko nvyukuri igihe cabo kirageze cya vuzwe na Daniyeli 9:27

Emmanuel

Ubwo abo bari mubuzimire bonyene guko Yesu ntiyitegurigwa mubiryo bwu mubiri ni mi mpwemu gusa cg mumwukaigipolisi bazogifatanwa npiri nubushobozi bwiwe giko aje nta defiler nta corrotege izabaho hazobaho kuzamuka kwamwizeye cyangwa ba.mwiringiye ubwo ikigira kibashikeko nvyukuri igihe cabo kirageze cya vuzwe na Daniyeli 9:27

Enock Nkorerimana

Yego koko natwe turahamyako azaza Imana idushoboze natwe tumwitegure uko bikwiye. Amen

kigingi

yesu yaje mube ntibamumenya ;yesaya ati ijwi ry urangururira mubutayu twaramubonye yohana:yohana nawe ati mbona ishusho yinuma n'ijwi rivuga riti nguy'umwana wanjye nkunda nkamwishimira mumwubahe !!?!?!?!nibyo koko agiye kuza ahubwo nuko batari kubisobanukirwa,eje gucira imanza abazima nabapfuye.

Eustache Rutabairo

Ntawabihamwa kuko 2015 nabonye Nobel Peace Prize baravuga Ngo mubehanuzi bwabo handitse ngo Mesiye nagja kuza umuntuwabo azabona umudali kuwo natsindiye bansaba kugja guturayo ndabwaga bati noneho ntakintu ugomba guhabwa narambihoreye sinigeze mbifata nkimpamo. None yiba harimwiteguro barimo wenda byabyo ntawamenya ikintu ngje cyabo kinyobera bemera Musa kumurutisha Yesu nicya nunvise binyobera ibyabo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja...

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na...

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...