LATEST NEWS
Itohoza
Polisi ya Leta ya Malawi ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri w’umunyarwanda
Publish Date: vendredi 18 novembre 2016
VISITS :958
By Admin

Polisi yo muri leta ya Malawi irashinjwa guta muri yombi umuntu ufite inkomoko yo mu Rwanda ukekwaho kuba yaranakoze Jenoside yo mu 1994, yarangiza agahindura amazina ku byangombwa bimuranga mu buryo bwo kwiyoberanya yarangiza ikamurekura nyuma y’uko uyu mugabo ayihaye ruswa.

Nk’uko byatangajwe na Senior Assistant Commissioner of Police (SACP) Emmanuel Soko, ngo uyu munyarwanda wari umaze igihe ahigwa yasanganywe ibyangombwa biriho amazina ya Vincent Banda kandi ubusanzwe yitwa Vincent Murekezi.

Polisi ya Malawi

Amakuru dukesha ikinyamakuru Nyasatimes cyo mu gihugu cya Malawi, avuga ko uyu mugabo Vincent Murekezi yari ku rutonde rw’abahigwa na Polisi mpuzamahanga kubera ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ariko akaba yari amaze igihe muri kiriya gihugu abeshejweho no guha amafaranga abayobozi ngo batamutanga byongeye akaba yari yarajijishije ahindura amazina.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yahaye ruswa inzego zishinzwe umutekano zo muri iki gihugu zikongera zikamurekura, ndetse Abanyamakuru bagerageza kuvugisha uhagarariye station ya Polisi y’aho yari afungiye bakanga kubavugisha.

Uyu mugabo ngo ubusanzwe byari bizwi ko ari mu gihugu cya Zimbabwe ariho yabaga nk’impunzi, ariko akaba yari yaratorotse asigaye yibera muri Malawi.

Vincent yari afite urwandiko rw’abajya mu mahanga (Passeport) No MA078171 rumwemerera kujya muri Malawi ariko ruriho amazina ya Vincent Banda wo mu gihugu cya Tanzania mu gace ka Mbeya.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

NEW POSTS
Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...