LATEST NEWS
Itohoza
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Publish Date: jeudi 5 janvier 2017
VISITS :997
By Admin

Kuwa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi habereye umuhango wo guhererekanya hagati ya Polisi ya Uganda n’iy’u Rwanda umunyarwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka Rusizi.

Mu muhango wo guhererekanya uyu Hategekimana, Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje, naho iya Uganda ihagarariwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Moses Barigye wari uhagarariye ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Uganda.

CSP Ndayambaje yavuze ko ku itariki ya 30 Ukwakira 2016, Hategekimana yibye Ayinkamiye Solange w’imyaka 37 wo mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi amadolari 4.037 n’amafaranga y’u Rwanda 40.000, iki cyaha agikorera mu karere ka Rusizi, uyu Ayinkamiye akaba yari umucuruzi w’amatungo magufi, Hategekimana akaba yari umukozi we bafatanya muri ubwo bucuruzi.

Yasobanuye uko byagenze avuga ati :”Hategekimana yagiye gusura Ayinkamiye, akaba yari azi ko afite amafaranga kuko bari basanzwe bakorana, nibwo yamuciye mu rihumye yinjira mu cyumba, akuramo ariya mafaranga ahita ahungira muri Uganda. Ayinkamiye yahise ageza ikibazo cye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihundwe, nayo ibimenyesha ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ryandikira irya Uganda ko hari umuntu wakoreye icyaha mu Rwanda agahungirayo, nabo batangira kumushakisha, nyuma gato arafatwa, ubu akaba agaruwe mu Rwanda.

CSP Ndayambaje yashimye imikoranire myiza iranga Polisi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka no guhererekanya ababikora. Yavuze ati :”Imikoranire myiza yatumye ibihugu byombi bifatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka no guta muri yombi ababikora. Abantu bakorera ibyaha mu bihugu byo mu karere bagahungira muri kimwe muri byo, bamenye ko imikoranire hagati ya Polisi z’ibi bihugu ihamye, ku buryo bitakorohera uwo ariwe wese kwidegembya muri kimwe nyuma yo gukora ibyaha mu kindi.”


Hategekimana akaba agiye koherezwa mu karere ka Rusizi aho yakoreye icyaha, agakorerwa dosiye agashyikirizwa ubutabera.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...