LATEST NEWS
Itohoza
RNC : Major Robert Higiro yahungiye muri Amerika
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :2802
By Admin

Amakuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru « The Global and Mail », avuga ko Maj Robert Higiro wo mw’ishyaka RNC wabaga mu gihugu cy’Ububiligi yaba yarahavuye agahungira muri Amerika.

Aya makuru ahamya ko Maj. Robert Higiro atakiba mu gihugu cy’Ububiligi, hashize hafi ukwezi n’igice ahavuye, kubera gutinya ko ashobora kwivuganwa na bagenzi be bo muri RNC.

Amakuru avuga ko Theogene Rudasingwa yari yapanze kumuhitana aguririye abanyamahanga akabaha ama Euros yahawe na DR. David Himbara, uyu Himbara nawe akaba yari yayahawe n’ umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert.

Amakimbirane amaze igihe muri RNC, amaze guhitana abayoboke bayo harimo na Col. Patrick Karegeya wapangiwe nabagenzi be bapfa imyanya y’ubuyobozi no gushinga umutwe w’ingabo wa RNC, wagombaga gukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byaje kuvamo kutizerana dore ko Col. Karegeya yari amaze iminsi mungendo za rwihishwa hirya no hino nko mu bu Rusiya n’ahandi…ashakisha imbunda n’abaterankunga ntahe raporo bagenzibe cyane cyane Gen. Kayumba Nyamwasa waketse ko ashobora kuba amugambinira afatanyije n’abantu ba Kagame.

Major Robert Higiro

Kuri ubu rero ikivugwa n’amakimbirane hagati ya Major Higiro Robert na Rudasingwa Theogene, Higiro yateye Coup d’etat Rudasingwa, abifashijwemo na Gen. Kayumba kuri ubu Kayumba Nyamwasa niwe uri kuyobora ririya shyaka wenyine nyuma yaho RUDASINGWA aherewe ibaruwa imusaba kwegura ku mugaragaro.

Andi makuru akatubwira yuko Kayumba yungirijwe na HIGIRO Robert , ibi bikaba bishimangizwa nuko Higiro Robert ariwe usigaye uvugira ririya shyaka haba mu binyamakuru bitandukanye ndetse no kuyifatira ibyemezo bitandukanye, amakuru dufite nuko ubu KAYUMBA na RUDASINGWA barebana ayingwe kubera ko Rudasingwa ashinja Kayumba kumugambanira kugira ngo atakaze umwanya w’ubuvugizi bukuru bwiryo shyaka kugirango Higiro Robert abe ariwe uwifatira.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Kamana kamali

Wowe se wandika iyi nkuru wizera ute ibyo wita inshuti ya ndizeye akubwiye ?Niba ari inshuti ye yakubeshye ariko niba ari maneko ishinzwe kumuneka bravo !ikindi ga muri iyi si twese turi abanyabyaha,ujye uvuga uziga wasanga abo wita amabandi n'ibigarasha utarabarushije ubutwari bwo kurwanirira igihugu ndetse no kukivugira !ubwo se wowe byakubaho udafite n'aho ujya ra !nshuti yanjye aho umugabo aguye urenzaho utwatsi !gusa ubanza uri indashyikirwa !

Cyizere

Yayayayayaa !a Akumiro ni amavunja ! Abantu basangira ubusa bakitana ibisambo koko ? Nk'ubwo se ibyo bigarasha birabona bizagera ku ki ? Baragapfa urwo bapfuye si ruto ! Ese ubundi aho kubahungisha bagenzi babo, bagiye babohereza ku ivuko ?

Cyizere

Yayayayayaa !a Akumiro ni amavunja ! Abantu basangira ubusa bakitana ibisambo koko ? Nk'ubwo se ibyo bigarasha birabona bizagera ku ki ? Baragapfa urwo bapfuye si ruto ! Ese ubundi aho kubahungisha bagenzi babo, bagiye babohereza ku ivuko ?

eric

ARIKO MWAGIYE MUREKA KUBESHYA, HIGIRO YAHUNGISHIJWE N'AMERICA IMUJYE IWOBO KUBERA BARI BAMENYE UMUGAMBI MUBISHA WA RETA Y'URWANDA RWASHAKAGA KUMWIVUGANA KUBERA AMAGAMBO YATANGAJE.

Ana

Ni ryari abanyarwanda tuzumva ko turi ku isi turi abagenzi,ni iki kitubuza kubana mu mahoro,iby'isi ni iki ?harya ayo mafaranga naguha ngo wice abandi,byibuze utekereza ko mu gihe gito uzabasangayo !!tubane mu mahoro


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...