LATEST NEWS
Itohoza
RNC YAFATIYE INGAMBA ZIKAZE RUDASINGWA THEOGENE BIYIVIRAMO GUCIKAMO IBICE 2
Publish Date: mercredi 4 novembre 2015
VISITS :2684
By Admin

Amakuru amaze iminsi yaragizwe ubwiru na rya shyaka rya RNC ubu akaba yamaze kugera hanze yemeza ko uwari umuyobozi wabo yafatiwe ingamba maze nayo biyiviramo gutangira gucikamo ibice 2 bihanganye.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mubi mbere muri iryo shyaka batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara bakaba batubwiye yuko RNC yafatiye ingamba uwari umuyobozi wabo RUDASINGWA Theogene nyuma yo kuvugwaho ingeso zitandukanye nko gukoresha umutungo wiryo shyaka mu nyungu ze bwite, kwikwizaho umutungo wiryo shyaka ndetse no kunyanganganya amafaranga y’abanyamuryango biciye mu madeni yariye yarangiza akanga kuyishyura, sibyo gusa kuko RNC yanamushinjaga gusambanya abakobwa n’abadamu bagiye gushakira ubuzima muri America abizeza kubafasha kubona ibyangombwa.

RNC imaze kugendera kuribyo yahisemo kumuhagarika no kutongera gukoresha izina ryabo mubijyanye na politike maze nawe ababera ibamba yanga kwegura ku mwanya w’umuyobozi mukuru wiryo shyaka aho bivugwa yuko yanatangiye gushaka abandi banyamuryango bashya ndetse anigisha bamwe muri bake baba ku mugabane w’Amerika abasaba yuko bashinga irindi shyaka rigatandukanya ubuyobozi busanzwemo abenshi bibera muri Afrika y’epfo.

ESE KOKO KAYUMBA NIWE USIGAYE ARI UMUYOBOZI MUKURU WA RNC

Nta gushidikanya Kayumba Nyamwasa niwe uri kuyobora ririya shyaka byagateganyo nyuma yaho RUDASINGWA aherewe ibaruwa imusaba kwegura ku mugaragaro andi makuru akatubwira yuko yungirijwe na HIGIRO Robert , ibi bikaba bishimangizwa nuko Kayumba ariwe usigaye uvugira ririya shyaka haba mu binyamakuru bitandukanye ndetse no kuyifatira ibyemezo bitandukanye, amakuru dufite nuko ubu KAYUMBA na RUDASINGWA barebana ayingwe kubera ko Rudasingwa ashinja Kayumba kumugambanira kugira ngo atakaze umwanya w’umuyobozi mukuru wiryo shyaka kugirango abe ariwe uwifatira.

Peter Mahirwe

IBITEKEREZO
RUBALIRA

UBWO SE BARETSE KURWANIRA MURI AYO MAYEZI BAKAZA BAGATAHA MU RWABABYAYE TUKIFATANYIRIZA KUBAKA IGHUGU CYACU RA ? AHAA ! NIBA BATABISHAKA NIBAKOMEZE BARWANIRE MU MAYEZI IBYO BIRABAREBA !

dushimimana innocent

Ndabona bikaze ibyabariya bagabo bareke kuduteshumwanya dukomeze twiterere imbere hamwe numukuru wacu murakoze

dushimimana innocent

Ndabona bikaze ibyabariya bagabo bareke kuduteshumwanya dukomeze twiterere imbere hamwe numukuru wacu murakoze

ismael Ngenzi

Byahereye kera,na wa wundi wiyahuriye SA,late Karegeya akiriho.Amakimbirane yabo yaturutse mu mwiryane ukabije bapfa amafranga ya Dr Murayi.Iyo funds ,yari yashyizweho na Mukimbiri Jean-Claude wunganiriya ikigega cya RNC,kandi Dr Rudasingwa ashaka,signature ku mafranga yinjira,n'ayasohoka mu kigega.Dr Murayi abonye ko umururumba ukabije,ahitamo guezera,ajyana n'ikigega kuko umukwe we Kabuga yabonye ko ntaho bazigeza.

Ester Irebe

Agahuru k'imbga karahiye,umutekamutwe Rudasingwa ake kashobotse. Tubitegereze kuko akar'inyuma karahinda.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...