LATEST NEWS
Itohoza
Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye
Publish Date: mardi 7 juin 2016
VISITS :4860
By Admin

Rudasingwa Theogene yongeye kujyanwa mu bitaro igitaraganya, ubu akaba ari muri soins intensif.

Amakuru yaturutse mu bantu baba hafi yuy’umuryango, yageze kuri Rushyashya muri ikigitondo, avuga ko kuva mu ijiro ryo kuwa kane tariki 2 kamena 2016, Rudasingwa yongeye kuremba hitabazwa Ambulance, akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington. Ibyo bitaro bikaba biherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Washington DC.

Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri, Rudasingwa yongeye kugira ikibazo cyo kubura umwuka, nkuko umuvandimwe we abivuga ngo Rudasingwa yagerageje gufata imiti ariko ntihagira igihinduka.

Theogene Rudasingwa

Aya makuru yagizwe ibanga ariko umwe mu baba hafi y’umuryango we aza kuyatangariza abayoboke ba RNC ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatanu.

Ibyo rero ngo bikaba byateye ubwoba abavandimwe be n’ abayoboke ba RNC aho bumviye ko Rudasingwa yongeye kujyanwa mu bitaro igitaraganya.

Rudasingwa Theogene mu bisanzwe aba wenyine muri Amerika mu gihe umugore we n’abana be baba muri Canada, aho yagerageje kubasanga inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada zimwima Visa yo gukandagira kubutaka bwabo ( persona non grata).

Theogene Rudasingwa yagiranye ibihe byiza na Jennifer Fierberg (umunyamakuru w’umunyamerika ukurikiranira hafi politiki y’u Rwanda) washishikajwe igihe kirekire no kwandika ku bibera mu Rwanda, kuri ubu utakirikumwe na Rudasingwa, nyuma y’ubucuti bw’ibanga yagiranye nawe, Jennifer Fierberg yaje gusanga yarahemukiye bikomeye na Rudasingwa nyuma yo kujya kwipimisha.

Jennifer Fierberg umunyamakuru w’umunyamerika

Dr. Rudasingwa afatwa nk’ubwonko bwa RNC, yayoboraga ibikorwa bya Politiki by’iryo shyaka birimo n’ubukangurambaga ndetse kenshi yakunze kujya azenguruka hirya nohino nko muri Afrika y’Epfo kujya kubonana na Kayumba.

Kenshi aho yakundaga kujya ni mu bihugu by’uburayi gukorayo ubukangurambaga no gushaka imisanzu ya RNC.

Major Théogène Rutayomba

Kuri ubu ibikorwa bya Politiki muri RNC biri gukorwa na Major Théogène Rutayomba wabanye na Gen. Kayumba cyane mu ngabo z’u rwanda akaba yari EDS we, akaba akunze kumvikana mu biganiro kuri Radio itahuka avuga ko abahutu bishwe na FPR ngo baruta abatusi bapfuye inshuro 3 !

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
salto bob

je suis a Washington Rudasingwa est au point de rendre son ame vite

Yasmin Benekigeri

Imana ikomeze imufashe,nawe imukorere igitangaza,akire,kandi akizwe.Ikintera umujinya gusa nuko iyo ahembutse,akagira agatege,byose abimara atuka Nyiricyubahiro,Umukuru w'igihugu cyacucy'u Rwanda. Nizereko noneho nasubizwa ubuzima n'Uwiteka,azakoresha ako gahenge,agerageza kwiyunga n'urwamubyaye.Bitab'ibyo,Rureme izamukuraho amaboko,kuko yatatiye igihango,atera ibuye aho igisabo giteretse.

Munyampeta Nathan

Amakuru dukesha abo muri Canada bari hafi ya family,ngo Rudasingwa yaba ari kuri life support. Twizere ko Imana imugarura i buzima agasaba imbabazi Abanyarwanda yahohoteye bose.Ubwirasi bwe akiri mu nzego za Leta,arrogance yari afite kubo yitaga ABAJINGA ba FRANCOPHONE,n'ibindi bitutsi agatsiko ke kakoreshaga mu gusuzugura,abadaturuka Uganda no kurema akazu,byose byabaye tubireba. Mwifurije gukira kuko nizera ko umuntu wese ahabwa second chance n'Uwiteka.

Ruzindana Marie-Grace

Ese iryo zina ubwaryo rirwaye iki ?Theogene asimbuye undi mu bugarasha ?Abaryitwa muramenye batazabitiranya.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...