LATEST NEWS
Itohoza
Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe na Ex. FAR, baguye kurugamba
Publish Date: samedi 24 septembre 2016
VISITS :5361
By Admin

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito, ariko hano ho cyabuze kigorora kigendanira ko ! Rudasingwa n’abavandimwe be bakuriye mu miruho n’imyiryane bagiye baterwa n’ababyeyi babo, biza gutuma naho bakuriye, bibakurikirana mu buzima bwabo

Rudasingwa yavukira mu karere ubu kiswe Ngoma, avuka kuri Byimbwa na Bamususire, ariko Byimbwa we ntiyari umugabo wa Bamususire, ahubwo yari muramuwe, Bamususire yahungiye kwa Byimbwa amaze gucyocyorana na Gahiga nkwavu se wa Gahima , Bamususire yariyandaritse rero aryamana na Byimbwa, baza kubyarana umwana w’umuhungu ariwe Rudasingwa , nyuma aza no gusubira ku mugabowe wa mbere (Gahigankwavu), ariko agenda atwite, amubyarirayo nyuma baza guhunga kuburyo Rudasingwa nawe ntazi iyo bavukiye niyo mpamvu yagiye ahuzagurika mubyo yakoraga byose bavugako yaba yaravukiye ku muhanda .

Sibyo gusa kuko kubera ubuzima bubi bw’ubuhunzi, Bamususire yaje gusigarana abana wenyine, amakuru avuga ko yaje guta muruzi Rudasingwa Theogene , ariko uruzi ruramugarura akiri muzima, nyina yiyemeza guca incuro arabarera kugeza bakuze.

N’ubwo Rudasingwa na Gahima, bagiye bagerageza gukurikirana amasomo atandukanye, ndetse bakagira n’amahirwe yo kugenda bobona imirimo myiza, n’ubwo batashimwe kabiri, ibibazo byo mumiryango yabo byagiye bibakurikirana, kugeza naho ndetse ubu abantu bibaza niba nta muzimu wamuteye !

Urugero rero rushimangira ibi tuvuze haruguru ni itangazo Rudasingwa yongoye gushyira ahagaragara nyuma y’iryatambutse rivuga Jenoside y’Abahutu , yongeye guhamagarira abantu kwibuka Habyarimana, Interahamwe n’ ingabo za Ex. FAR, zaguye kurugamba zirwana na RPF-Inkotanyi.

Habyarimana n’ingabo za kera

Uwo muhango wa Rudasingwa, Musonera na Ngarambe, uzabera i Buruseli mu Bubuligi kuwa gatandatu tariki ya 01/10/2016.

Dr THIEF REDECOM wiyita Theogene Rudasingwa, ibyo akora byose bigaragaza ko ari mu marembera, kuko ari ikimenyetso cy’uko arimo gusamba, arashya imigeri ya nyuma,mbese ata ibitabapfu nkuko babivuga iyo babonye umuntu ageze mu marembera.

Ameze nk’inkoko bashyize mu mazi ashyushye, ikavaho amababa yose igasigara imeze nk’igiti cyakubiswe n’inkuba.

Rudasingwa yatewe n’umuzimu wa Ex.FAR

Rudasingwa nawe rero yataye amababa asigaye ameze nka mukongoro ishaje ! Birababaje koko !! A Dieu pauvre Rudasingwa !! Nawe si wowe wazize kuvuka nabi.!

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
didi

iyi uniforme nayambayehoho imyaka 11 kabisa

muzi

Ageze aha Mushayidi. Mwibuke ko ari aho yari ageze ajya kwifatanya nabibukla Habyara le 06 Avril mu byo interahamwe zari zarise COSAR. Ubu ari he ? Ariko ko umuntu wize ubuganga aba ari intiti kubera inzira ikomeye y'amasomo aba yaranyuze mo, uyu muntu yashoboye kwegukana doctorat koko ?

Soso

Yooo, ! yasaze disi. Harya nta Ndera iba mu Bubiligi ngo bagushyire mu bitari.

ndinde

Hano ku ifoto wagira ngo ex-far agiye kurasa Rudasingwa uretseko numunyamakuru yabikomojeho. Muminsi itaha muzumva yagiye gusura ibirindiro bya fdlr muri Rdc niba bigihari.

dvd

Uyu ndabona akwiriye kujya mubitaro by a BarwayI bomumutwe nicyo gisigaye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

NEW POSTS
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...