LATEST NEWS
Itohoza
Rujugiro yatanze amafaranga yo kuburizamo no gutera amabuye abazajya muri Rwanda Day
Publish Date: dimanche 25 septembre 2016
VISITS :6112
By Admin

Mugihe habura iminsi ibiri gusa ngo abanyarwanda baturutse imihanda yose, bahurire mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, mu munsi umenyerewe nka Rwanda Day aho uyu mwaka bazagaruka ku muco nyarwanda by’umwihariko.

Amakuru aturuka muri Opposition aravuga ko abarwanya Leta y’u Rwanda bariye karungu ngo baburizemo iki gikorwa kizaba kitabiriwe n’isi yose.

Nkuko bisanzwe bigenda iyo habaye Rwanda Day , bamwe mu dutsiko twiganjemo abanyarwanda bari muri Opposition, Abacongomani n’Abarundi bakunze kugaragara bigaragambya barangajwe imbere n’abahoze muri RPF nka Rudasingwa Theogene, Musonera n’utundi dutsiko twintagondwa z’abahutu basize bahekuye u Rwanda, bakaza guhunga igihugu 1994, babeshywa n’abagize umutwe wa RNC, bakabashora mu bikorwa nk’ibi by’urukozasoni.

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Kuri ubu rero siko bimeze, amakuru Rushyashya yabashije kumenya aravuga ko umuterankunga w’iki gikorwa cy’imyigaragambyo ari umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert wahunze u Rwanda akaba atuye muri Afrika y’Epfo, Rujugiro wari mu gihugu cy’Ububiligi muri iyi minsi yabashije guhura na Major Micombero JM ,Umuhuzabikora wa RNC ya Gen. Kayumba Nyamwasa babiganiraho Rujugiro yemera gutanga inkunga yo kuburizamo Rwanda Day,abinyujije kuri David Himbara uherutse gutanga ikiganiro kuri Radio FDU Inkingi avuga ko Victoire ingabire yarenganye.

Abanyarwanda muri Rwanda Day

Perezida Paul Kagame asuhuza abanyarwanda baba mu mahanga

Aya Makuru avuga ko Umunyarwanda Gatebuke interahamwe kabuhariwe mu myigaragambyo no guteza akavuyo ariwe wapatanye iki gikorwa mugihe umucongomani Romami wari usanzwe umunyerewe muri ibi bikorwa by’ubugizi bwanabi atazahakandagiza ikirenge kuko batabashije kwishyurwa.

Aya makuru kandi avuga ko Rudasingwa Theogene n’abo bafatanyije muri RNC-New batazitabira iyi myigaragambyo izaba yiganjemo igice batavuga rumwe cya Gen. Kayumba Nyamwasa n’abateruzi b’ibibindi barimo Condo Gervais uheruka gucyurwa na Nayigiziki umuhuzabikorwa mukuru wa RNC ishaje mugihe Condo yari amaze iminsi yarahukanye.

Rudasingwa Theogene New RNC

Rudasingwa Theogene muri iyi minsi ahugijwe n’ iturufu ryo kwibuka Abahutu aho acunze ifaranga ritubutse ryo kumukiza ubukene arimo muri ikigihe, aho ari gucuruza amakuru yo mu Nkotanyi avuga uko zishe Abahutu, uburyo bwo kugirango yigarurire Abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse abone uko abiba amafaranga y’inkunga bahaga FDLR, cyane ko aribo batanga menshi , cyane cyane abatuye i Buruseli mu Bubiligi , ari naho igikorwa cya Rudasingwa cyo kwibuka interahamwe na Ex. FAR kizabera bibuka ngo abaguye mu ntambara ya RPF, mu rwego rwo kureshya abo bahutu Rudasingwa ngo avuga ko aribo bashoferi ba Amakamyo, aba Taximani, n’aba Motari babona ayo gutera inkunga bene ibi bikorwa byo kurwanya leta bita iya Kigali.

Aya mafaranga rero RNC-New ya Rudasingwa barayashaka muri iki gihe ubuzima burimo kumucika kubera cyacyago kidakira yikururiye ndetse n’ubuzima bukaba bwifashe nabi muri Amerika aho NATAKI wa muhungu wa Pasteur Ntakirutimana ufite ivuriro LAREDO I Texas, abakupiye inkunga kubera gushwana no gucikamo ibice bapfa amafaranga yabahaye, byatumye inyandiko za Rushyashya zimubuza amahoro aza no gutakaza akayabo k’Amadorali y’Amerika yabonaga mu bikorwa iteramo inkunga ubuvuzi no gufasha abatishoboye kubona imiti, ariko kubera kwandarika amakuru kwaba Rusesabagina byatumye Rushyashya yandika ko Dr. Nataki Elie Ntakirutimana atera inkunga imitwe yiterabwoba muri Afrika irimo na RNC, bityo Amerika ihagarika inkunga zose ya haga ibitaro bye LAREDO.

Dr. Murayi Paulin umukwe wa Kabuga Felecien

Ikindi gituma Rudasingwa ari kwibuka cyane Abahutu ni ukugirango yigarurire Dr. Murayi Paulin umukwe wa Kabuga Felecian uyu akaba ari umuherwe wahoze muri RNC nyuma azakuyivamo aho Col. Patrick Karegeya apfiriye ari nawe wari waramuzanye muri RNC nk’umutearankunga, Dr. Murayi Paulin niwe wateye inkunga RNC ndetse n’amafaranga yo gutangiza Radio Itahuka niwe wayatanze ariko aza kurigiswa na Rudasingwa Theogene wari umuhuzabikoirwa kuburyo Dr. Murayi mugihe cyashize byavugwaga ko yagannye inkiko ngo agaruze umutungo we wariwe na Rudasingwa Theogene, muri iyi minsi rero ngo baba bari mumishyikirano yo kugirango Rudasingwa abe yakomorerwa iyo myenda aruko avuze ibintu byose byakozwe na Kagame na RPF-Inkotanyi yabereye umunyamabanga mukuru ndetse akavuga ko habayeho Jenoside y’Abahutu ikozwe na RPF, bityo niyemerwa bizaba byiswe Double Genocide, haburizwemo iyakozwe n’Interahamwe zitwe inkunga na Kabuga Felecien n’akandi gatsiko kari gatsimbaraye kubutegetsi bwa Habyarimana katsembye Abatutsi.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Marie-Grace R.

Mbona bwana Rujugiro ashaje nabí nib'agez'aho guerra inkunga abamagana H.E.wacu.Ntimwihute mumurenganya,yafashwe n'indwara yo mu mutwe izamenyekana bidatinze.Hagat'ahol

Mivumbi Anaclet

Rujugiro nazane ayo mafranga maze nyamukubitishe.Ese aba he iyo njinji ?Nabanze avuze umwana we w'umutinganyi au lieu yo kwiruka inyuma ya H.E.wacu atazanashyikira Mchenzi.

Peace Munezero

Amakuru atugezeho mu kanya,aravugs ko Ibigarasha birimo gupanga demonstration, ariko bagashyira imbere abateruzi b'ibibindi imbere,hagakurikiraho Abarundi,nyuma n'Abakongomani.Ngo barashihagurana bapfa amafaranga.Bamwe barihirwa ibiribwa n'inzoga,abateruzi b'ibibindi ngo bagatahira kwayurira ubusa.Twe icyo gihe H.E.azaba atwakiriza Champagne,dufungura tumaze guhaga,tukaza kubyina.Nta nubwenge bazi ngo bavumbe izagusa zimwe biyakira rimwe mu mwaka bahembwe.

Mutezintare Jean-Michel

Barakaza weee !!!Inzo ngegera ngo nzihereze.Nanjye ndaribwaribwa nka Databuja yo kagir'inka n'imirima.Nanga n'urugambo rw'ibigwari.Imbonankubone niyo twe Inyenzi dushaka.

Ahmed Masudi Ntwari

Ariko muzi ko hari abakina ? Ubu se n'abakongomani ba Lomami ngo nibo Ibigarasha bicungiyeho ?Olaaaa !Ni baze imbwa zibarye.

Mugisha Aaron

Bazaze nababeira iki.Bamenye ko bazahakomerekera ni biha kuzana akavuyo kuri Mzee Kijana wetu H.E..


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

Rulindo : Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo : Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi...

Amatora 2017 : Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Amatora 2017 : Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko...

NEW POSTS
Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

15-05-2017

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo...

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

12-05-2017

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu...