LATEST NEWS
Itohoza
Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )
Publish Date: jeudi 1er septembre 2016
VISITS :4265
By Admin

Abanyarwanda baba muri Swede baravuga ko batewe ubwoba n’uburwayi bw’Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira wari ukuriye ikinyamakuru UMUVUGIZI gisohokera ku rubuga rwa internet. Wafashwe n’indwara y’ibisazi ubu akaba ari muri Centre y’abasazi bita Rehab.

Umunyamakurumu Jean Bosco Gasasira yavuye mu Rwanda, ahunze mu mwaka w’i 2010. Ajya Uganda nyuma azakujyanwa muri Swede aho abana na Kabonero Charles, na Gasana Didas bombi bakoreraga Ikinyamakuru Umuseso.

Ibi binyamakuru byombi byarahagaritswe mu Rwanda, leta y’u Rwanda ibirega ko bishishikariza abantu imidugararo.

Jean Bosco Gasasira yabaga muri Swede aho akunze kuvuga ko ahigwa rimwe na rimwe akiburisha kugirango inzego z’umutekano za Suwede zimurindire umutekano ahantu hatazwi, kandi hizewe.

Nyuma y’uko Leta ya Suwede ivumburiye ko Jean-Bosco Gasasira abeshya nta mugambi wa Leta y’u Rwanda wo kwivugana uwo munyamakuru uhari , yafashe icyemezo cyo kumwihorera biza kumuviramo ibisazi bya burundu none birangiye Umunyamakuru Gasasira Jean Bosco ajyanywe munzu y’abasazi ngo akurikiranwe n’abaganga.

Hari abavuga ko Abanyamakuru bakunze kwirukankira mu buhunzi bwohanze nyamara bitoroshye na gato kuhaba.

Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira

IBITEKEREZO
Rujindiri

Yari yaratinze.

igihe

Uwo amahirwe afite nuko yarafite abamutabariza, mperuka kumwumva kuli radio inkingi, bishoboka ko azakira bitewe nuko bamutabarije kare, iyo aba anywa agesembuye ubu yali kuzisanga muli gereza kuberibyo yali kwangiiza abyita kwirinda, nguko abumvamajwi bakora nyuma rutuku ikabata mugihome

Kagabo

Niba nibuka neza uyu ni wa munyamakuru watemaguwe mu mutwe i Kigali nyuma arahunga. Ntabwo bitangaje ko kuba yaratemaguwe byamugiraho ingaruka.

Mutezintare Jean-Michel

Niba ndeba neza ifoto ye,ndabona afite inkovu ku mutwe.Sinzi niba yarakubiswe,ariko niba atameze neza mu mutwe ashobora kuba yaragize trauma.Tujye twitondera abantu nkaba kuko imyifatire yabo ishobora kuba haricyo ihuriyeho n'ibyo babayemo.Bitavuga ko ari excuse yo kuba Ikigarasha.

Ikibasumba

Ahubwo njye ndabona ntaho atandukaniye nabarokotse jenoside. Nonese tuvuge ko buriya ihahamuka ry'abarokotse ari baringa !! Cg nibyo baba babona ? Buriya n'ibibi byamubayeho nk'umunyamakuru ababona.

Marie-Grace R.

Ndibuka yigeze kwiburisha,ajya Gotheborg mu wundi mujyi ,abigiriwemo inama n'umuzungu wakoraga muri NGO yitwa Save the Children yabaga I Goma (DRC)Uwo muzungu yahakoraga iperereza n'ubumaneko yitwikiriye iyo NGO.Ubwo niko yaje kumenyana nuwo murwayi,bacura umugambi wo guhimba ibinyoma ku ba diplomate bacu muri Swede. Ubanza ari naho yatangiriye kurwara mu mutwe,bivuga ko byaje kumubera bibi araremba.Niba agez'aho gucungwa,ubutaha bazajya bamuzirika amapingu.Niko mu bihugu dutuyemo babigenza.

Mugisha Aaron

Iyo n'inkuru imaze igihe kuko uyu J-Bosco Gasasira yashatse kwiyahura,bamujyanye mu bitaro basanga ngo afite schizophrenia, ya ndwara yo mu mutwe yumva amajwi.Ni naho immigration yamenyeye ko yikang'abamuhiga kubera ubwo burwayi.Ubundi s'ibisazi,kuko ntawe agirira nabi ariko ahubwo niwe wigirira nabi akurikije iby'ayo majwi bamubwira gukora. Bitavuze ko ari safe kumuguma I ruhande.Ubu aracungwa na security kugirango ntiyikomeretse.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi