LATEST NEWS
Itohoza
TUMENYE BAMWE MU BARWANYA LETA Y’U RWANDA ( Igice cya 7 )
Publish Date: mardi 22 mars 2016
VISITS :3700
By Admin

Uyu munsi turabagezaho urutonde rugufi rw’abanyamahanga bakora propaganda zo gusebya ubutegetsi buriho mu Rwanda n’ishyaka rya RPF-Inkotanyi, bakorana byahafi n’abanzi b’igihugu bakorera muri Canada, mu mijyi ya Toronto na Montreal, birirwa bagambanira u Rwanda na Perezida Kagame, bafatanyije n’impunzi z’abanyarwanda ziba muri iyi mijyi.

Robin Philport : Robin ni umunyamakuru w’Umunyakanada uvuka Thunder Bay, akaba atuye Quebec. Mu 2007 yigeze kwiyamamaza mu ishyaka ryitwa Parti Quebecois, ashaka guhagararira agace ka Saint-Henri-Sainte-Anne. Akaba apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 94. Munyandiko ze akaba yibanda cyane ku kuvuguruza ubuhamya bwa Gen. Roméo Dallaire (umunyakanada wayoboraga ingabo za UN mu Rwanda mu 1994) kuri jenocide yo mu Rwanda.

Robin Philport

Ikindi kandi murumuna we, John Philport ni umunyamategeko akaba yarahagarariye Jean-Paul Akayezu mu rukiko rwa Arusha.

Judi Rever : Judi ni umunyamakuru w’Umunyakanada inkuru ze zibanda cyane ku iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu n’intambara z’urudaca mu karere k’ ibiyaga bigari.

Judi Rever

Akunze kwandika inyandiko zisebya Leta y’u Rwanda asohora mu binyamakuru bikomeye nka Foreign Policy, Global and Mail, Yahoo…, kandi ngo ubu ari no gukora ubushakashatsi, buzasohoka mu gitabo, ashinja RPF ibyaha by’intambara byakozwe muri za ‘90. Arabivuga muri aya magambo « I am currently conducting research for a book that would explore war crimes committed by the Rwandan Patriotic Front and its army, led by President Paul Kagame. Most recently, I collaborated with the Globe and Mail’s Africa correspondent Geoffrey York to investigate the killings of Canadian priests in Rwanda in the late 1990s, and expose a murder-for-hire operation targeting Rwandan dissidents abroad ».

Me Christopher Black : Christopher ni Umunyakanada wamamaye cyane mu manza z’Abanyarwanda bafungiye Arusha. Abantu bose yunganiye mu rukiko rw’Arusha bashinjwaga gukora jenocide yagiye atanga za ruswa bahanagurwaho icyaha bagafungurwa.

Me Christopher Black

Twavugamo nka Gen. Augustin Ndindiriyimana wari umukuru wa gendarmerie y’u Rwanda mu 1994. Amakuru Rushyashya yaguyeho ni uko arimo gukora ubushakashatsi n’inyandiko azasohora mu minsi ya vuba abeshyera RPF bwicanyi.

Black ni umuntu, ashingiye ku binyoma agaragaza uburyo indege yari itwaye perezida Ntaryamira w’u Burundi na Prezida Habyarimana w’u Rwanda ngo yahanuwe na FPR, kandi agahamya ko ubwicanyi bwakurikiye ihanurwa ry’iyo ndege ubwinshi bwakozwe na FPR aho kuba Abahutu b’intagondwa nk’uko benshi babyemeza .

Iragira iti « Black presents the evidence that the RPF was responsible for the 1994 shoot down of the presidential plane which killed the Hutu presidents of Burundi and Rwanda. Black also argues, based on the evidence in the trials and research by many academics that many of the deaths which occurred in the resulting upheaval were perpetrated by RPF members, rather than by the extremist Hutu groups which have generally been held responsible for the country’s descent into chaos. »

Izi nyandiko ze zigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Uyu akorana byahafi n’uwitwa Gallican Gasana wiyita umucikacumu.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
HABUMUREMYI SILAS

abo banyamahanga bgrwanya reta y,urwanda ntetse umusaza wacu dukunda nyakubabahwa paul kagame nibarekeraho kuko tutakiri babanyafurika bo muwi 1880ubwo bagerereranyaga afurika nkumugabane uri mumwijima(darkenes continent)nibasigaho rero twarabamenye.batureke twiyubakire igihugu n umusaza wacu.

Eric

Abazungu mujye mubumva,mbese icyababaje cyane,nuko Leta y"Urwanda iyobowe na Paul Kagame itigeze yemerera uwariwe wese kwihorera,ibi rero kubazungu birabarya cyane,bamenyereye nkibyo kwa Pierre Nkurunziza mbese aho abantu bicana ubundi bo bakohereza impuguke kureba uko bimeze,Urwanda suko dukora,

kodo

bashyire hanze !!!! bazabisohore twaramaze kubamenya harya fillip Reytjens mwamaze kumutubwira ??? murakoze kubw'aya makuru y'abanzi b'I gihugu bazaseba bareke


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...