LATEST NEWS
Itohoza
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
Publish Date: samedi 26 mars 2016
VISITS :3618
By Admin

Murwego rwo gukomeza kugeza kubasomyi bacu amakuru yabamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda. Hari umusomyi watwandikiye agira ati : uracukumbura musore, ariko wari watubwira uwitwa Matata joseph ? muheruka Belgique sinzi aho ageze arangwa n’urwango rukomeye kuri Leta iyobowe na FPR, arangwa n’ivanguramoko rikabije, apfobya akanahakana jenocide yakorewe abatutsi muzamushakeho amakuru nawe, murakoze kuri iyi nkuru icukumbuye.

Twabashakiye amakuru rero kuri uwo mugabo w’umuhezanguni, n’undi musomyi wacu waba azi umuntu ufite ibikorwa by’ubugambanyi kugihugu cyacu, cyangwa se ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yaturya akara.

MATATA Yosefu
 : Afite imyaka 64, ni umwe mu banyarwanda bavuza induru nyinshi mu gihugu cy ‘u Bubilgi. Mu Rwanda yahoze mu muryango waharaniraga uburenganzira bwa kiremwamuntu ARDHO yari yarashinzwe na Nkubito Yohani Maria Vianney, na ba Byabarumwanzi François. MATATA akomoka k’ Umunyekongo wakoraga mu birombe byacukuraga gasegereti i Rwinkwavu, na nyina w’umunyarwandakazi.

Yabanje gukora muri BNR, avuye kwiga muri COK ( College Officiel de Kigali, i Mburabuturo), ahaje guhinduka Campus ya Kaminuza.

Matata yajyaga anaririmba, indirimbo ya nyuma yatumye abireka burundu yayiririmbiye muri Centre Culturel y’Abafaransa yitwa « Nzasara ! ». Ubwo yateraga avuga ati «  : Ndagukunda cyane », umugore akikiriza ati : » Nzasara ! » akigondora cyane kuri sene, n’uko abari muri salle babaha induru bati wasaze !

Matata, yaje kwirukanwa muri BNR, ahita afata icyemezo cyo kuva mu mugi wa Kigali , ajya gutura ku isambu i Kayonza. Aba umuhinzi – mworozi. Yosefu MATATA ni umuntu ushobora guhinduka mu kanya gato , aroye ahari indonke.

Muri 1990, inkotanyi ziteye, yafunzwe mu byitso, avamo arakarariye ubutegetsi bwa Habyarimana cyane. Yaje kujya mu muryango wa ARDHO umaze gushingwa, aba activiste mu kurwanya ubutegetsi bwariho.

Nyuma ya 1994, yari azi ko azabona umwanya mu buyobozi, ntibyagenda uko, kuko abifuje imyanya cyangwa ibihembo ko batagiye mu bwicanyi siko babibonye bose, kandi siko babaye abarakare. Ngirango gukora neza ni inshingano za muntu.

MATATA rero, kimwe n’abandi batabashije kwihanganira ubukene bwa nyuma ya Genocide, yafashe inzira ijya mu Bubiligi, agezeyo ati ndi umuntu w’uburenganzira bwa kiremwamuntu uhunze.

Abo bahabwa ubuhungiro vuba, ariko kuko hagombaga kuboneka icyo ahunga, ati ya Leta navugaga nabi ko ari abicanyi, burya naribeshyaga, navumbuye ko ije, ariyo yatumaga ubwicanyi bubaho, ni mumpe ubuhungiro maze ni nshira impumu nzabatekerereza ! Atangira atyo !

Nk’abandi biyita opposition y’abahutu bo hanze, ijambo ry’ibanze n’uko habayeho Genocide ebyeri. Iya Kabiri ngo yakozwe na FPR. Icyo nticyari igishya azanye, ahubwo yashyizeho akarusho, ati burya INTERAHAMWE zari ukubiri. Iza MRND z’abana beza b’ishyaka, n’iziyitaga zo z’abicanyi, ziganjemo abo FPR yohereje kujya bica abatutsi ngo bigerekwe ku bahutu.

MATATA yashinze ikintu kitwa Centre de Lutte contre l’Impunité et Injustice au Rwanda (CLIIR), anyuzamo ibyo bitekerezo, asabishamo n’amafaranga. Yagiye gutanga ubuhamya ARUSHA bwo gushinjura abajenosideri, ariko ubuhamya bwe babufashe nka distraction( kurangaza).

Matata Joseph

Avuga ko FPR yashinze za Syndicats de dilation( Udutsiko two guhimba abantu ibinyoma), ngo mu bahutu bo mu Rwanda n’abacika-cumu, ngo abo nibo bamarishirije abahutu mu buroko.

Akongera kandi ati, ingoma zose zabayeho mu rwanda zaba iza cyami, n’iza Repubulika zose zabanje, zashinze bene izo syndicat. We rero ngo Genocide n’imwe yishe abanyarwanda na n’ubu igikomeza. Rero ngo haragomba ingoma ye izaza itagira syndicats de dilation !

Matata agaragara cyane mu myigarambyo yose no mu bikorwa byose bituka ubutegetsi bwa Kigali, dore ko ari ko abwita, ariko abantu bakuru cyangwa biyubashye, bamufata nk’uwasaze, aka ya ndirimbo ye.

Mu bamubonamo guta umutwe, harimo umuryango we, umugore n’abana be baba mu Rwanda.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Nkera

Mutubwire uwitwa Dr Deo Twagirayezu ukekwaho jenoside no gukorana na fdlr

Bavuga Charles

Muraho ! Ni byiza kutugezaho abanzi b'igihugu cyacu. Bareke ariko ntibayobewe ko "umwanzi agucira akobobo Imana igucira akanzu" Nimuducukumburire amakuru kuri Kabalisa Pacifique wahoze akora muri FARG ubu wirirwa asebya u Rwanda hamwe na ba Rusesabagina. Murakoze

Bavuga Charles

Muraho neza ? Muzantugezeho amakuru y'uwitwa Kabalisa Pacifique wahoze akora mu kigega cyabacitse kw'icumu n(FARG) ubu usebya u Rwanda afatanyije na ba Matata na ba Rusesabagina. BAVUGA


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...