LATEST NEWS
Itohoza
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 11)
Publish Date: mercredi 30 mars 2016
VISITS :6357
By Admin

Kabalisa pacifique yavukiye i cyangungu mu cyahoze ari komini Kimbogo, akaba mbere ya genocide yari umwarimu aho iwabo akaba ari umucikacumu muri genocide yahungiye i bukavu nyuma yaje kujya i burundi kibitoki hariyo sekuru.

Yaje guhunguka avuye i Bujumbura yakoze muri FARG igikorera mu gishanga mu ishami ry’imishinga nyuma yaje kuvayo akora muri African right yaje kujya mu bubirigi arinaho aba ubu 2003 ari umunyamuryango wa ibuka nyuma 2009 nibwo yatangiye kuba interahamwe ikorana na ba Matata aho yashinze ikigo centre pour la prevention des crimes contre humanite aha ahakura akayabo kamafaranga avugako habaye genocide yakorewe abahutu.

Akaba akorana naba philippe Rejens, akaba kandi ari umunyamabanga w’ungirije wa PDP-Imanzi ya Deo Mushayidi akongera akaba numuvugizi wayo akaba akorana byahafi nabaharabika igihugu mu manama bakoresha abera i burayi.

Icyo kigo kijya gusa cyane na kimwe cya Joseph Matata, kiba mu magambo yabo gusa, kiba igisabisho, kuko niba bakenye gufasha abo barengana, ibikorwa byabo byakagombye kugera aho abo barengana bari.

Pacifique avuga ko umuhamagaro wamugezeho akora mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, ashinzwe gukusanya amakuru ku bwicanyi bwakorewe abatutsi.

Ngo mu gihe yakoraga amaperereza ku bwicanyi bwibasiye abatutsi, aho yageraga hose, ari mu baturage ku mirenge, ari mu bari mu buroko, ari mu nsengero, baramubwiraga bati n’ubwo tukubwiye iby’urupfu rw’abatutsi, ujye utubaza n’urupfu rw’abahutu tukubwire.

Ngo yasanze i Rwinkwavu muri Kayonza, mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro,nta batutsi bajungunywemo, amagufwa yarimo yari iy’abahutu.
Mu Gatsata mu urusengero rw’ i Karuruma, nta mututsi wahaguye.

Hariya ku Kabutare i save, hishwe abahutu , ahari abatutsi baho bose barimutse.
I Gitarama, za Gitwe, ngo nta batutsi bahabaga.

Kabalisa wumvikana mu biganira kuri radio Ikondera, avuga yihanukira cyane nk’utizeye ibyavuga ko hagomba kubaho urukigo rwemeza ko habayeho genocide yakorewe abahutu. Ariko nibaza niba gukorerwa genocide ari byiza ku buryo umuntu yabyiyitirira

Kabalisa Pacifique yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2003 ngo biturutse ku kunenga imikorere mibi y’inkiko Gacaca zari zimaze gutangira .

Ibyo avuga byose ariko abahezanguni b’abahutu ntibabimushimira, bavuga ko ari umututsi waje kubatega rugondihene, kugirango abarishe. Ngo kuki ko abanza gusaba ko habaho urukirwa Loni rwo kubyemeza, aho kugirango aze bahere ku gusakuza kuko ngo abazungu bakunda kumva induru !

Aha rero, niba atarigeze aragira musheru, najye mu myitozo, naho ubundi abasangirangendo ntibaramwizera !

Boniface RUTAYISIRE

Mu bandi babomborekana cyane harimo uwitwa Boniface Rutayisire, uvaka I Rukara ahahoze ari I Kibungo. Uyu mugabo Wigeze kwiga I Mburabuturo mu ishuri ry’amategeko, akaviramo mu wa mbere, yabanje kujya acuruza ibinyamakuru mu Rwanda.

Yari azi kwirwanaho mu gushakisha udufarnga. Yamenyaga ikinyamakuru kiri busohoke, akakirangura kikiri mu icapiro, nyuma akicururiza.

Nyuma ya genocide , yaje gukora agacapiro kitwa Edition central, aho Twagiramungu yari afite nawe agacapiro kitwa Multi Services, iruhanda y’ahahoze Alirwanda, hafi yo kwa Rubangura. Yaje kuva mu Rwanda nta kibazo na gito afite, agiye gushakisha nk’uko n’ubu abanyafurika bose bajya gushaka imibereho I Burayi. Ntibiteye kabiri, ahinduka umunyapolitiki.

Yagezeyo mu babiligi asanga abantu baho bose ari abahezanguni. Abahutu ntimwakira, kandi akumva atajya mu batutsi, kandi uhunga wese yaravugaga ko abatutsi b’ I Rwanda bamumereye nabi.

Ashinga ishyirahamwe yiyita Perezida ngo w’Abahutsi ! Bavuka ku babyeyi b’abahutu n’abatutsi. Akuda kugira imiryango myinshi. Bukeye ashinga undi muryango witwa TubeholTwese. Bukeye bw’aho ashinga ishyaka rwitwa Banyarwanda. Comité international pour les victimes de la haine ethinique massacre et genocideN’ubu aracyashinga ibindi.

Aho rero hagati yasanze hadahaha, ubu yagiye mu nguni ya gihutu. Niwe mushyushyarugamba wa Genocide yakorewe abahutu, niwe ushaka urukiko ruburanisha abatutsi

( niko abyita), niwe utemera ko Kabalisa Pacifique aza kubavugira ibintu bya genocide y’abahutu. Ni nka wa mwana wonka agapfuka irindi bere ngo hatagira umuvumba.

Boniface rero iyo ukuriranye ibiganiro agirira kuri biriya bitangazamakuru nka Ikondera, wumva asa nk’uwisobanura kugirango akunde yemerwe nk’umuhutu, mu gihe abo bari kumwe usanga ubuhutu bwe batabushira amakenga.

Aho niho atangira avuga ko afite bene wabo batwikiwe mu Mutara we aririmba intsinzi muri Kigali, ukibaza impamvu ayo makuru ubu aribwo yibuka kuyatanga.
Ashyiramo umwete cyane nk’umwana w’umuzanano, ukora kurusha bene urugo, ubwo ahari bizagera ubwo ubuhutu arwanira nka Nyetera azabutsindira. Ngo nawe azaruhuka ari uko ayoboye u Rwanda !

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Ndekwe

@KABALISA Pacifique, ndunva warasaze bakujyana kwa muganga. RPF ntabwicanyi yigeze ikora. Barwanyije uwateguye intambara wese. ntanivangura fpr yigeze ikora. Wowe urwaye trauma.

muti

Kabalisa pacifique reka nkubwire ureke kujijisha ndakuzi bihagije kuko ntubeshye ngo uravugira abafunze ahubwo uravugira inda yawe nkuko warumeze na mbere nanubu ntumbwire ko wahindutse. ni mukomeze mwangare amaherezo yinzira ni munzu.muri ibisambo ntanicyo muzapfa mwigejejeho usibye gusabiriza gusa.usibye ko no gusabiriza ari uburenganzira bwawe ariko bimbabaza iyo mutabona ibyiza bigerwaho murwanda mugashaka kuzana za theorie zidafashije.ese nkawe theorie ya politique yawe yakwemerwa kuberiki ? yaba wowe cyangwa bariya bandi, bibisambo birirwa basakuza muzwiho iki gituma mwemerwa muri politique ?? wamugani wa twagiramungu ngo urwanda ntiruragera aho gutegekwa nabanya gikoni !!ese umujura, indaya, abaswa bose buri umwe azazana politique ye tuyemere nkaho wagirango abanyarwanda ntidutekereza ?ariko jyewe hari ikintu kinyobera ?? ntabwo umuntu yahunga ko ari uburenganzira bwa buri umwe, ariko akareka gutukana ? ese ko mbona abahunze bose baba mumahanga batameze nkamwe bibabuza kubaho ? ubona iyaba wavugaga uti dore jyewe nkiri murwanda ibyo nakoze, noneho ukabona kunenga abandi ?? ese iyo muvuga ngo FPR yikubiye ubutegetsi ababuhejwemo uba ushaka kuvuga ni bande ? ni abahutu ? ni abo muyandi mashyaka se ? nabo mugice kimwe cy'igihugu se ?ibyaribyo byose niba utekereza ba ingabire, ba twagiramungu nabandi bose nka rusesabagina waba urimo kwibeshya kuko aho iki gihugu cyavuye ntabwo abanyarwanda tuzemera na rimwe ko kihasubira kandi nzi neza ko namwe muba muzi ukuri kw'ibibera murwanda ariko mukabyirengagiza kubera indonke.erega abo bazungu utwo dufaranga babashukisha bo baba bazi ukuri !!

Kanyarwanda

Karusagara we !! Ndagirango nkubwire ko uwo uvuga wabatsinze twese tubizi ko ahari gusa icyo wibagiwe kutubwira nuko uwo wabatsinze yabyimbye inda, nkaba mbona ntaho ataniye nabo yatsinze kuko nabo bari barwaye indwara yo kubyimba inda, wasanga nawe ubivuga gutya udashobora nogusimbuka umuferege. Uwapfuye yarihose kuko yagiye atabonye ibirimbere aha.

wenyine

nawe ukunda reta ahubwo akunda imodoka,inzu,amafaranga,namatike yindege yaburi munsi reta imuha nibyo mpamvu reta ubwayo ni capitalist icyo mutabona Niki c ?

emmanuel

nagirango mbaze rushyashya akamaro ko kutubwira abarwanya leta ya Kigali ? ESE murashaka kutwereka ko ntabayikunda muzi ?ese nukuvuga ko iyi leta ishishikajwe gusa n,abayirwanya ? cg se kuri mwebwe icyo mushaka kudushyiramo n,abarwanya leta gusa ?iyo muvuze abarwanya leta numva harimo kwibeshya ahubwo jye mbona ahubwo muba mushaka kuvuga abatavuga rumwe nayo. dukeneye no kumenya abakunda iyi leta by,ukuri. not ba rucagu,bamporiki, evode, seraphine....bariya tubita bansumirinda(opportunists).ni muduhe ingero nka tom ndahiro,mushikiwabo ....

KABALISA Pacifique

Bwana Cyiza Davidson, Inyandiko yawe irayobya abasomyi kuko ivangavanga ukuri n'ibinyoma. Ntabwo tuziranye ariko ndibwira ko uzi icyo ijambo "Interahamwe" bivuze. Birambabaje cyane kwihanukira ukanyita "Interahamwe". Interahamwe bisobanuye Abahutu abishe Abatutsi muri génocide yo 1994. Izi nyagwa zarampize Imana ikinga akaboko, zaranyiciye, ntabwo nshobora kuzivugira kandi nzazamagana kugera mvuyemo umwuka. Kunyita "Interahamwe" ni ukunkomeretsa birenze urugero nk'umuntu zahize zikanicira kandi ni no gupfobya génocide yakorewe Abatutsi. Ndagusaba nkomeje gukura iri jambo inyandiko yawe kandi ukansaba imbazi mu maguru mashya. Ntabwo nigeze mvuga ko ku Kabutare, i Karuruma, i Gitwe n'i Rwinkwavu nta Batutsi bahabaga cg bahaguye, wambeshyeye cyane. Nahakoze hose ubushakashatsi (Reba igitabo cya African Rights cyitwa Death, Despair and Defiance, August 1995, chapitres zivuga kuri génocide muri utwo duce, zishingiye kuri témoignages nahafashe. Gusa rero, muri utwo duce habaye n'ubundi bwicanyi bwakozwe na bamwe mu bari abasirikare ba FPR-Inkotanyi. Ibyo nibyo navuze kandi mvuga ko ubwo bwicanyi kugira ngo bwitwe génocide bidakorwa n'uwo ariwe wese. Ce sont les juges qui qualifient les crimes. Bwana Cyiza, niba nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi harabashije kuboneka inkiriraho zayirokotse uzi ukuntu byari bigoye kurukoka, uyu munsi izo mponoke zikaba zibasha gutanga ubuhamya ku byazibayeho, wakagombye kumva ko hari Abahutu benshi bari mu Rwanda bazi iby'ubwicanyi bwakozwe na bamwe mu bari abasirikare ba FPR-Inkotanyi. Gupfukirana uku kuri ntabwo ari ugufasha Abanyarwanda kubana mu mahoro. Ubundi rero, ngusabye gusura website ya CPCH, ni www.cpch.eu, aho bagusaba identifiants personnels wandikemo izi nyuguti : cfbdob Unasure RwaBaho : https://www.uclouvain.be/516299.html Kuko nayo, ninjye uyishyiraho amakuru. Ntabwo ndi mu bavuga ko ibikorwa byose mu Rwanda ari bibi, icyo nenga ni uburyo uburenganzira bw'ikiremwa-muntu buhonyorwa mu Rwanda n'ukuntu FPR-Inkotanyi yikubiye ubutegetsi bwose, ikanadanangira urubuga rwa politiki. Nibwiraga ko FPR-Inkotanyi itazagwa mu mutego nk'uw'ingoma zayibanjirije zaguyemo : kugundira ubutegetsi. Naribeshyaga ariko ntarirarenga kuko ishobora kubikosora ibishatse, ikarekura ziriya mfungwa za politiki n'izindi zizira ibitekerezo byazo zirimo Mushayidi, Ingabire, Niyitegeka, Kizito na Ntamuhanga, bagafatanya gutegura ibiganiro byaguye kandi bihuza Abanyarwanda b'ingeri bose, badaca iruhande ku macakubiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi nyuma bakumvikana kuri demokarasi yatuma babana mu mahoro. Ibi nibyo bizafasha abana bacu kubana mu Rwanda mu mahoro arambye. Ngusabye kutanyonga ubu burenganzira bwanjye bwo gutanga igitekerezo ku nyandiko yawe. Pacifique

karusagara

uwabatsinze ntaho yagiye nimuza kumbaraga muzabonana

Kim

Hari nabi iburundi gerase ndabirabe, pascal nyabenda na abandi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...