LATEST NEWS
Itohoza
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC
Publish Date: vendredi 15 juillet 2016
VISITS :5999
By Admin

Nyuma yo gutandukana na Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa Theogene ngo yiteguye gushyira ahagaragara iby’urupfu rwa Col. Patrick Karegeya, n’uburyo yagambaniwe na bamwe mubayobozi bakuru ba RNC, kugeza yishwe.

Dore ibyo Rudasingwa theogeye yandikiye Kayumba Nyamwasa, aho avuga ko adashira amakenga uwo bita mu mvugo zabo KP, ariko twaje gusanga ari ( Patrick Karegeya) . Uyu KP agaragara nk’intasi yabo nkuru, ariko bakeka ko ifite abandi bayikoresha ! Imizinga rero irikuvamo imyibano.

"Afande, murakomeye muraho,

Mpereye kubyo twaganiriye, namenye izindi nkuru zidashimishije. Navuganye na KB ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ndangije mvugana na Doctor uwo mugoroba.

Bwana White, kuri contact z’ubutaha, twavuganye kuwa gatandatu. Navuganye kandi na Diplomat. Naho kuwa mbere navuganye na Mzee. Afande Details ntizishimishije na gato.

White yambwiye ko KB yahamagaye ashaka Passeport mu kwezi kwa 3. Nyuma y’amezi abiri yamugezeho inyuze muri DHL. White ariko aravugako nta details azi z’urugendo rwe rwa Saint –Petersbourg. Nashoboye kuvugana na Schilinger ( Fixer), nawe ampa izindi details. Ngo bishoboka ko bamenye aho KP aherereye mu Burusiya. Kuri twe, ngo KP atekereza ko batashoboye kumukurikira kuko atanyuze kubutaka bwabo. Ikindi yavuzeko yabonye amakuru ku mwanzi, abantu bakomeye hano.

Ariko Muzee we, burya akunda ibisobanuro biri ku murongo. ( Rujugiro Tribert ) Ngo KP yaramuhamagaye amusaba kumwoherereza amadolari 80,000, Muzee amwoherereza 43,000, abwira Muzee, ko hari deal nini azamugezaho. Urazi Muzee ntakunda kubaza byinshi. Ariko ngo hari inshuti ye yamubwiye ko itazi icyo KP ari gukora muri Russia. Akandi gakuru namenye nkabwiwe na Monica, ngo nuko Mama Portia ngo yamubwiye ko agiye gushaka umugati w’abana ahandi.

Monica amubajije icyo ashatse kuvuka ku "ahandi" , ngo yamubwiye ko wa muntu atamubwira byose. Ngo nicyo amubwiye, akimubwira yarangije mission.

Ikigaragara Afande n’uko hari ibyo KP akora kandi umwanzi akurikira Mouvements ze zose.

Umwanzi yamushyizeho uburyo bwose bwo kuneka ibyo akora. Ngirango uribuka case ya Frank. Kandi si ubwa mbere KP ajya muri mission atatubwiye. Nagerageje kumubwira kenshi ko atariko bigomba kugenda, akikiriza ariko ntibimubuze kongera kubikora.

Ikindi nabwiwe na Stanley, n’uko KP yohereje Major Dar es Salam, Maputo na Kiev guhura n’abantu. Kandi uribuka ko twavuze ko aho hantu nidukenerayo abantu, tuzajya dutuma Joseph.

Jyewe uko mbibona, KP ashobora kuba atanga raporo habiri. Ngirango Afande uribuka igihe tuvugana kuri Skype conference, uko yabwiye Frank. Nta kintu na kimwe yubahaga cyavugagwa na Frank. We avuga ko Frank ari intumwa yawe yihariye n’umuryango wawe bwite, ariko atari intumwa y’ihuriro ryacu.

Uribuka kandi igihe nari Bruxelles, Doctor yari yarakaye. Yavuze ko ibintu bikomeje gutya, yafata inzira ye.

Afande, kuko wambwiye ngo nzakore ka Anketi gato kuri ibyo bintu, hanyuma nkore rapporo kuburyo burambuye, ndasanga KP, tutakimufite mu biganza. Ndetse murangaye, yatujyana mu bintu bibi.

Urabona uko Doctor yavugaga i JBG mu nama. Ubona asa n’utishimye kandi ari KP, ubitera.

Les commentaires du procureur utilisé en parlant de l’affaire et le rôle du KP, devraient être un autre appel au réveil.

Commentaires za Procureur yakoresheje avugakuri ya affaire n’uruhare rwa KP, zagombaga kudukebura. Procureur we ntiyashakaga ko uriya akwiyegereza, kuko nta securite we afite.

Jye icyo mbona n’ukumureka agakore ibye ariko tugashyiraho izindi structurew, n’aho ubundi dushobora gutungurwa.

Afande, FYI : ndi mu ruzinduko Dayton , ku wambere w’icyumweru gitaha, nzahura na ya groupe nakubwiye.

Bariya baturage bakeneye mobilisation ikomeye mbere y’uko Umwanzi abigarurira. Urabona ko Hano arahahora. Nzakumenyeshe nkoresheje bwa buryo busanzwe.

Nsuhuriza Rose na fille. Nzareba uko tuvugana ningaruka mu rugo, ngirango bashobora no kuvugana na Kadada, we yashobora kumvugisha.

Imana ikureinde"

Turacyabikurikirana......

Rudasingwa, Karegeya, Kayumba

Umwanditsi wacu Cyiza D.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC