LATEST NEWS
Itohoza
Twagiramungu yahawe inkwenene
Publish Date: samedi 6 août 2016
VISITS :3126
By Admin

Abanyarwanda batandukanye basetse inkwenene Twagiramungu Faustin bakunda kwita Rukokoma,nyuma y’aho yihanukiriye akavuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu. Ibi akaba yarabivuze yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize , Twagiramungu yavuze ko yibaza impamvu Perezida Paul Kagame ashyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri bikomeye ku isi, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza kandi ku bwe abona ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi.

Uyu musaza avuga ko ibi bihugu byombi bibeshya ko bishaka ko demokarasi yamamara mu Rwanda, kandi ari politike nshya ya mpatsibihugu yahawe intera yo gushyigikira abanyagitugu kugirango barengere inyugu z’ibyo bihugu byombi.

Ibi ariko byamaganiwe kure n’abanyarwanda benshi, batanze ibitekerezo byerekana ko Politiki ya Twagiramungu Faustin ishaje ndetse nawe ubwe akaba ashaka gusaza yanduranyije. Benshi bamubaza impamvu avuga ibiri mu Rwanda nk’aho abirusha abari mu gihugu.

Uwitwa Irakoze yagize ati : "Jye mbona wa musaza we hari byinshi wirengagiza kuko n’ubwo utunzwe n’abazungu ariko wakabaye ukurikira ibinyamakuru ukumva aho u Rwanda rugeze mu iterambere. Ubuhamya bw’abaturarwanda burabihamya.
Ibyo byose uhora uvuga nibyo biguhejeje ishyanga kandi urwa Gasabo rwarafunguye imiryango.

Ibikorwa by’umuntu nibyo duha agaciro kandi wowe ntacyo tuzi wamariye abanyarwanda ahubwo ukaba ushyize imbere gusenya ibyo tumaze kugeraho, mpora nsaba Imana ngo ibaturinde ndetse hamwe na bamwe muhuje ibitekerezo bishaje bitakigezweho."

Hari uwitwa Niyongira we yagize ati : "Wowe uzahera mu kuvuga gusa. Usabe Imana ahubwo ibyo bakuyorera ntibihagarare, naho ubundi uyu mukino warakunaniye."

Bimenyimana we ati : "Iyo ubuze icyo uvuga ntukavugishwe wa gisaza we cy’igisazi"

Dany yagize ati : "Ubutaha uzabanze usobanure ijambo "umunyagitugu" hanyuma usobanure uburyo HE Paul Kagame ari umunyagitugu kuko ubanza twe tutazi ijambo umunyagitugu icyo risobanura. Mbese ari twe turi mu gihugu nawe wagihunze ninde uzi ibiri mu Rwanda ? Ninde wakubwiye ko wazongera kuzana izo ngengabitekerezo zawe mu Rwanda se ?"

Tumukuze we ati : "Nyakubahwa nta gitugu adushyiraho ahubwo rwose niba ufite icyo wungutse aho uri ngwino twifatanye kubaka igihugu cyacu."

Uwitwa Byiringiro ati : "Ko mbona usazanye amatiku muze ? Uturusha kumenya igihugu twe dutuyemo ? Amahirwe dufite ni uko ushaje ntacyo wowe udutwaye, uri uw’amagambo gusa."

Gatebererwa ati : "Ariko wa njiji we aho mwagejeje u Rwanda n’aho Kagame yaruvanye hari aho bihuriye ? Ubwo rero uzi ko ari nka kera, barakubeshye twamenye ubwenge abo mwishe barahagije, ubu turi gusana aho mwashenye wituvangira tugeze kure nta mwanya dufite wo kugutega amatwi."

Uyu musaza yari muri Guverinoma yashyizweho tariki 19 Nyakanga 1994 nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside, yari igizwe na Perezida Pasteur Bizimungu, Visi Perezida Major General Paul Kagame ndetse na Twagiramungu Faustin ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, umwanya yavuyeho tariki 31 Kanama 1995.

IBITEKEREZO
E.J.Musonera

Twagiramungu Faustin, umukwe wa Gregoire Kayibanda Masudi, wawundi Habyarimana yafungiye mu nzu kugeza yishwe n'inzara hamwe na Tantine yari yarashatse I Mwaka mu Cyandage. Abatabizi mwicwa no kutabimenya. Reka rata Rukokoma twiririmbire ibyo uhora urota : TURATSINZE GA YE. TURATSINZEEEE KAMARAMPAKA Y'ITORA PARITI ZOSE ZIFUJE YAHARIWE PARIMEHUTU. 1. Impundu Rwanda yacu, turagutsindiyeeee PARITI PARIMEHUTU, ibaye iya mbere, izahora ali iya mbere eeee Refrain : TURATSINCE GA SHA !..... 2. Bamwe baratsikimbaaa, bakananafurekaa, Nyamara birashize, Rwanda ibonye bene yo, Gahutu ganza nta mpakaaa Refrain : TURATSINZE GA SHA..... 3. Gahutu aho uli hose, cyo tengamaraaaa Ko ITORA bishakiye, alibo rikozeho, nka LONG uindi izava heeee Refrain : TURATSINZE GA DI !! TURATSINZEE Nzayirangiza ubundi, ndabona ntwara umwanya w'a band basomyi.. iyo ndilimbo yahimbwe n'ABANYURAMATWI b'I Gitarama, barimo Gafirigi, Max Niyonzima, Michel Habarurema, n' abandi twit aga Abadiga bene Zeno twabariraga mu Basyete, aliko iyo si inkuru nakwandika aha. I binding ubundi.

MUGABO

Ubundi se Twagiramungu ni iki yamariye abanyarwanda uretse guhuragura ibigambo ? Girinka se yazanye ? Mutuel se yazanye ? inkunga y'ingoboka yahaye abasheshe akanguhe se ? Kigali Convention Center se yubatse ? agahanda na kamwe yashyizemo kaburimbo se ? amashanyarazi yagejeje mu cyaro se ? none ahaze imfashanyo z'ababirigi ngo HE Kagame ni umunyagitugu ? ko mbona Twagira ashaje nabi ?!

B.J.BAPTISTE

NAREKE KUJIJISHA ABANYARDA YAGIZE URUHARE KUGEZA INKOTANYI MU RDA ARANGIJE ARAZIHUNGA NONE ZITUGEJEJE KURI BYINSHI BYIZA NONE ATANGIYE KUVUGA NATUZE NTACYO YATUMARIRA NUBWO ARI UWIWACU I RUSIZI


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Musanze : Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Musanze : Abasore babiri babanaga mu nzu bishwe n’abataramenyekana

Umudiho uva mu itako

Umudiho uva mu itako

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Muri RNC : Umwotsi uracyacumbeka hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

NEW POSTS
Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

8-12-2016

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga (...

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

8-12-2016

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako...

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

8-12-2016

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u...

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

7-12-2016

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera...

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

4-12-2016

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20 muri Jenoside

3-12-2016

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye iperereza ku ruhare rw’Abafaransa 20...

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...