LATEST NEWS
Itohoza
Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya
Publish Date: lundi 2 octobre 2017
VISITS :4544
By Admin

Mu gihe Urubuga rwa Google rwifashishwa mu gushaka amakuru ku bantu no ku bintu bitandukanye rugaragaza ko Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ubu akaba abarizwa muri Opozisiyo yitabye Imana tariki ya 14 Nzeri 2017 ,we ubwe yemeza ko ariho ndetse ko akomeje ibikorwa bye bya Politiki Mu kiganiro Twagiramungu Fautsin yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati ‘’Njyewe ndi muzima,keretse niba baravuze uwitwa Faustin Twagiramungu ariko njye ndi muzima ‘’.

Agaruka kuri Kinyamakuru Rushyashya.net ku nkuru cyatangaje tariki 26 Nzeri 2017 ,ifite umutwe ugira uti’Twagiramungu Faustin yaba amaze iminsi 11 apfuye bikaba byaragizwe ibanga ? ariko kigaragaza ko kiyikesha Ikinyamakuru ;Bwiza.com, Twagiramungu yagize ati’’Amakuru namwe mumaze kuyivugira ko yanditswe na Rushyashya,Rushyashya ni Ikinyamakuru sinakwirirwa mvuga amateka yacyo kuko n’abacyandika ntabwo bazi uko cyavutse , njyewe nzi uko cyavutse ’’ .

Umunyamakuru amusobanurirye ko Ikinyamakuru Rushyashya nacyo kitemezaga neza ko yapfuye ,Twagiramungu yavuze ko Ikinyamakuru nka rushyashya nubwo yaba ari ikinege kitagombaga kwandika impuha kuko cyagombaga kubanza kubaza inshuti ,abavandimwe cyangwa abamukomokaho.

Twagiramungu akaba yarashimangiye ko agiye atari azi ko na Google ibeshya ariko ko agiye gucukumbura agashaka ibiro byayo akayibaza aho yakuye amakuru ko yapfuye.

Gusa nubwo Twagiramungu avuga ibi kugeza ubu iyo ugiye kuri Google ikwereka ko yitabye Imana tariki 14 Nzeri 2017.

Twagiramungu Faustin uyobora Ishyaka rya RDI- Rwanda Rwiza asanzwe aba i Bruxelles mu Bubiligi akomoka mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba.Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva ku wa 19 Nyakanga 1994, kugeza ku wa 31 Kanama 1995, aheruka mu Rwanda 2003 ubwo yari amaze gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu.

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin

IBITEKEREZO
Kashaza Gashamura

Rushyashya nanjye igomba kunyishyura $100 yakoreshejwe nsengerera abantu mu Kiliyo cya Rubyogo FATWA mwatubeshye ngo yafunze amakofe. Nk'aho akabi hari aho kajya cg imboga mbi zijya ziva mu nkono. You have 30 days to pay.

dd

oyaaa google yashatse kuvuga ko imubara nk uwa pfuye !!!

Karl

None se ko atapfuye bikaba bimenyekanye ibindi Twagiramungu yongeraho ni iby'iki ? Yakunda kuvugwa mu binyamakuru uriya muntu w'imburamukoro ye !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...