LATEST NEWS
Itohoza
Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we
Publish Date: mardi 4 octobre 2016
VISITS :6784
By Admin

Emmerence Murekatete (Mama Dady) umufasha wa Jean Lambert Gatare, yitabye Imana kuri uyu wa mbere, akaba yari amaze igihe gikabakaba imyaka ibiri arwaye, akaba yarivurije i Nairobi, no mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali n’ahandi henshi ariko byarangiye ashizemo umwuka.

Inkuru ibabaje y’urupfu rw’umugore wa Jean Lambert Gatare, rwemejwe na Diana Kaneza ushinzwe itangazamakuru mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yari amaze igihe arwariye, akaba yazize indwara y’impyiko yari amaranye imyaka ikabakaba ibiri.

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yakoreye igihe kirekire cyane Radio y’u Rwanda, nyuma aza kujya kuri Radio Isango Star aho amaze imyaka myinshi ari umuyobozi wayo.

Emmerence Murekatete (Mama Dady) RIP

Amaze igihe akora akazi k’itangazamakuru, ariko agafatanya n’inshingano zitoroshye zo kwita ku buzima bw’umufasha we. Yahabaye intwali.

Mu izina ry’abakunzi, abasomyi n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru RUSHYASHYA, twifurije nyakwigendera kuruhukira mu mahoro, tunaboneraho kwihanganisha Jean Lambert Gatare n’umuryango we wose. Gushyingura biteganijwe kuri uyu wa Gatatu.

IBITEKEREZO
HABIYAREMYE Damas

Imana Imwakire Mubayo Twifanyije Na Jean Lambert Gatare Yihangane

SINDAMBIWE

Umuryango turawihanganishije

Robert Bond Umuhoza

Ni fatanijye n'umuryango wa Lambert Gatare mu bihe urimo byo kubura umuntu w'ingeze mu muryango( mutima w'urugo) ari we mufasha we, imana ihe nyakwigendera iruhuko ryiza kandi ikomeze ku ba hafi ya basigaye.

Muhayimana Marie Jeanne

Natwe twihanganishije umuryango wa Gatare jean Lambert Imana ibahe ubutwari bwo gukomera muri ibi bihe bitoroshye barimo,kandi Emmerence Murekatete Imana imwakire mubayo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja...

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na...

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...