LATEST NEWS
Itohoza
U Budage:Rwabukombe wari Burugumesitiri mu gihe cya Jenoside yakatiwe gufungwa burundu
Publish Date: mercredi 30 décembre 2015
VISITS :178
By Admin

Urukiko Rukuru rwo mu mujyi wa Frankfurt mu Budage, rwakatiye Onesphore Rwabukombe wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Muvumba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, gufungwa burundu nyuma yo guhamwa no kuba yaragize uruhare ruziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urukiko rwasanze Rwabukombe w’imyaka 58, ahamwa n’icyaha cyo gutegeka kwica Abatutsi 400 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kiziguro ku ya 11 Mata 1994 nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika byabitangaje.

Muri Gashyantare 2014, Rwabukombe yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 n’urukiko rw’i Frankfurt, ariko urukiko rukuru rw’u Budage rubitesha agaciro nyuma yo gusanga icyo gihano kitaremereye nk’ibyaha byari byamuhamye.

Mu rubanza rwa mbere abacamanza bari banzuye ko bananiwe kumenya neza niba Rwabukombe yarategetse ubwo bwicanyi abitewe n’ubushake bwo gukora Jenoside, cyangwa niba bwari ubufatanyacyaha budashingiye ku moko.

Mu rubanzwa rwa kabiri, abacamanza banzuye ko ibikorwa bya Rwabukombe, yabikoze ashaka gutsemba Abatutsi, ibi byatumye akatirwa gufungwa burundu.

Urukiko rwavuze ko yazanye itsinda ry’Abahutu mu mudoka ari nabo bishe abari bahungiye mu Kiliziya, abategeka gutangira kwica abahagarikiye, nyuma aza no kugira uruhare mu kujyana imirambo mu rwobo rusange.

Urubanza rwa Rwabukombe rwagaragayemo abatangabuhamya bagera ku 120, hasomwa inyandiko zirenga ijana, hanarebwa film zitandukanye ku buryo byatumye rumara imyaka igera kuri itatu.

Rwabukombe yabonye ubuhungiro mu Budage mu mwaka wa 2002, aza gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2010, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2007.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida...

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha...

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

NEW POSTS
Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...