LATEST NEWS
Itohoza
U Bufaransa : Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi
Publish Date: vendredi 15 juillet 2016
VISITS :699
By Admin

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Manuel Valls yatangaje iminsi ibiri y’icyunamo nyuma y’uko umwiyahuzi yishe abantu 84 abandi benshi bagakomereka mu mujyi wa Nice ku wa Kane.

Minisitiri Valls avuga ko icyo cyunamo kizahera ku wa wa Gatandatu ku ya 16 Nyakanga 2016, kugeza kuwa Mbere ku ya 18 Nyakanga.

Uwo mwiyahuzi waje kumenyekana nk’ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’ubwa Tunisia yashoye ikamyo mu mbaga y’abari mu birori byo kwizihiza ifatwa rya gereza ya Bastille, agonga buri wese ahuye nawe.

AFP ivuga ko Perezida w’icyo gihugu, Francois Hollande yategetse ko hashyirwaho abapolisi n’abasirikare bashya kuko abasanzweho bamaze kunanirwa cyane ko bamaze amezi umunani bahanganye n’imitwe y’iterabwoba.

Muri iyi myaka mike ishize u Bufaransa bwibasiwe n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu, ku ya 7 Mutarama 2016, abavandimwe “Kouachi” barashe abanyamakuru b’ikinyamakuru Charlie Hebdo bicamo 12 harimo n’umupolisi.

Naho ku ya 13 Ugushyingo 2015 umutwe wa Leta ya Kiyisilamu wagabye igitero ahantu hatandukanye mu mujyi wa Paris wica abantu 130 naho 414 barakomereka.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...