LATEST NEWS
Itohoza
U Bufaransa : Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu
Publish Date: jeudi 7 juillet 2016
VISITS :314
By Admin

Urukiko rw’u Bufaransa rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tito Barahira, w’imyaka 65 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 basimburanye kuyobora komini ya Kabarondo, bahamijwe by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabarondo, ku itariki ya 13 Mata 1994.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bw’umujyi wa Kabarondo hagati ya 1977 na 1994.

Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

Muri 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Pascal Simbikangwa, nawe wahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungwa imyaka 25. Kuri ubu ibirego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibarirwa muri 30 bitegerejwe kuburanishwa mu Bufaransa.

Mu muhango wo Kwibuka wabaye ku nshuro ya 22, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Kayonza bifuje ko aba bagabo babiri baza kuburanishirizwa aho bakoze ibyaha kubera ubukana bw’ubugizi bwa nabi babaziho.

Abarokotse Jenoside i Kabarondo bavuga ko n’ubwo Barahira atari akiri ku buyobozi bwa komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside, ariko yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe kuko yagenzuraga za bariyeri ndetse akaba ngo yarahaye abaturage urugero rwo kwica.

Umwe mu barokotse Jenoside i Kabarondo yagize ati :“Abantu bari bahungiye kuri kiliziYa barabizi kuko twaramwiboneye, baraje batubwira ko bashaka kudukoresha inama icyo gihe uwari padiri ni Incimatata, twarasohotse dusanga hanze abantu batugose nibwo baduteyemo gerenade abantu basubira mu kiliziya biruka.

Hanze aho Barahira yari ahahagaze ari kumwe n’izindi nterahamwe, nyuma baje kumena umuryango wa kiriziya kuko abantu bari basubiyemo barakinga, nibwo bishe abantu cyane hanyuma abari bagiye basigara basohoka akabasubizamo cyane cyane ab’iwabo i Cyinzovu yari azi.

Aha navuga umukecuru Mukarugira Yozafina nawe yiciwe mu kiliziya, kuri za bariyeri yabaga ahari Barahira yaraje birukankana uwitwa Francois aguye hasi yamuteye inkota, aravuga ngo abaturage mbahaye urugero.”

Aba barokotse Jenoside kandi bemeza ko Octavien Ngenzi wayoboraga komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside nawe akwiye kuryozwa ubuzima bw’abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Kabarondo kuwa 13 mata 1994, kuko ngo ari nawe waje arangaje imbere abasirikare bishe abari bahahungiye, bari bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

Umwe muri aba barokotse Jenoside yagize ati :“Ngenzi nawe yagize uruhare kuko n’aho ku kiliziya yari ahari abari basigaye bihishe yazanye n’abasirikare babajyana mu modoka bajya kubicira i Kibungo ahari komini birenga.

Octavien Ngenzi na Tito Barahira

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

NEW POSTS
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

9-01-2017

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U...

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

6-01-2017

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera