LATEST NEWS
Itohoza
U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
Publish Date: samedi 27 février 2016
VISITS :2693
By Admin

Madame Yvonne Ntacyobatabara Basebya yitabye Imana ku buryo butunguranye kuwa gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2016 aguye mu gihugu cy’u Buhorandi. Uyu mukecuru w’imyaka 69 ibinyamakuru bitandukanye mu Buholandi byanditse ku rupfu rwe ntibyigeze bivuga icyo yazize ndetse naho yaguye.

Nyakwigendera Madame Yvonne Basebya kuva mu 2003 kugeza ubu yavugwaga cyane mu bitangazamakuru ku ruhare yagize muri Jenoside yakorere we abatutsi cyane cyane I Gikondo aho yari asanzwe atuye mbere y’uko ahungira mu Buholandi.

Nyakwigendera yari yarakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cya burundu adahari. Icyo gihe hari mu 2007. Igihugu cy’u Buholandi nyuma yo kumenya amakuru ko uyu mukecuru yashinjwe Jenoside nacyo cyaramukurikiranye mu butabera kiza kumukatira igifungo cy’imyaka 6 ari naho yaguye ubwo yari afunzwe.

Igihugu cy’u Buholandi cyamuhamije ibyaha byo gukangurira abantu gukora Jenoside mu 1994 I Gikondo. Ubu ni mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi n’u Buholandi mu 2010.

Yvonne Ntacyobatabara yashakanye na Augustin Basebya babyarana abana 6, akaba yarageze mu gihugu cy’u Buhorandi mu 1998 akaza kubona ubwenegihugu muri icyo gihugu mu 2004

Augustin Basebya witabye Imana mbere ya 1994 yabaye depite ku ngoma ya Habyarimana. Akaba yari atuye I Gikondo ubu ni mu murenge wa Kigarama aturanye n’uwahoze ari Perezida wa CDR Martin Bucyana witabye Imana mu kwezi kwa kabiri 1994.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ngenzi

Ari uwakoze neza ari uwakoze nabi bose bitaba Imana buri wese akagenerwa igihembo yakoreye

yes

Basebya augustin ntabwo yitabye imana 1994 kuko ariho.ahubwo uwatubwira amakuru yagahugu ke karagaterahamwe hamwe na nyina kitwa Mbabazi

gisa

ariko mwagiye muvugango zarapfuye ko ntamana zakoreraga.iyo muvugango umujenocideri yitabye imana ubwo muba mushaka iki ?muhindure imvugo muge muvugango za nterahamwe zapfuye

John

Ariko umuntu nk'uyu nawe ngo yitabye Imana ? Ntimukayibeshyere kuko nkuyu ntimuhamagara.Mumushakire ahandi.

bolingo

ubu apfuye yarihanye ?koyatakaje indanga gaciro za kibyeyi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi