LATEST NEWS
Itohoza
U Burusiya : Indege ya gisirikare yarimo abantu 91 yaguye mu Nyanja
Publish Date: dimanche 25 décembre 2016
VISITS :1378
By Admin

Indege y’igisirikare cy’u Burusiya yari itwaye abantu 91, barimo abasirikare, yaguye mu Nyanja y’umukara, mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru.

Nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, ngo iyi ndege (Tupolev TU-154), yatangiye kuburirwa irengero n’ibyuma byayigenzuraga (radar), nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Adler, aho yari yaguye kugira ngo bayishyiremo amavuta.

Iyi Minisiteri kandi itangaza ko bimwe mu bisigazwa byayo byamaze kuboneka, mu Nyanja y’umukara ku bujyakuzimu bwa metero hagati ya 50 na 70.

BBC itangaza ko muri iyi ndege harimo abagenzi 83 n’abandi umunani bari mu itsinda ry’abari bayitwaye. Muri abo ngo harimo n’itsinda ry’abanyamuziki b’abasirikare (military band) n’abanyamakuru.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burusiya, Igor Konashenkov, yavuze ko iyi ndege yari yerekeje muri Syria, mu Ntara ya Latakia, aho abari bayirimo bari bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka bizakorwa n’ingabo z’iki gihugu ziba muri Syria.

Sergei Shoigu, Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, ubwe nawe ari kumwe n’itsinda ry’abandi bantu bari mu bikorwa byo gushakisha abari muri iyo ndege, ariko kugeza ubu nta makuru aratangazwa niba hari ababa babonetse.

Mu 2010, indege nk’iyi (TU-154) yaguye mu Mujyi wa Smolensk, uherereye mu Burengerazuba bw’u Burusiya, ihitana abantu 96 barimo n’uwari Perezida wa Polonge, Lech Kaczynski. Indi ndege nk’iyi kandi yaguye mu Nyanja y’umukara nyuma yo kuraswa mu 2001, abantu 78 bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Icyo gihe igisirikare cya Ukraine cyashyizwe mu majwi kuba ari cyo cyahanuye iyo ndege, ariko cyarabihakanye kivuga ko ishobora kuba yahanuwe by’impanuka n’abasirikare bayo bari mu myitozo.

Bimwe mu bice by’indege ya Tu-154 y’igisirikare cy’u Burusiya byabonetse mu Nyaja y’umukara

IBITEKEREZO
Jimi

IYI MIRYANGO YAGIZE IBYAGO IKOMEZE KWIHANGANA

Jimi

IYI MIRYANGO YAGIZE IBYAGO IKOMEE KWIHANGANA

Kwizera Zabulon

Ivya Kino Gihe Ko Bigoye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja...

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na...

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...