LATEST NEWS
Itohoza
U Bwongereza : Urukiko rwanze kohereza mu Rwanda batanu bakekwaho uruhare muri jenoside
Publish Date: jeudi 24 décembre 2015
VISITS :404
By Admin

Ubutabera bwo mu bwongereza bwafashe icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda abagabo batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umucamanza wo mu mujyi wa London mu Bwongereza yategetse ko abagabo batanu bafatiwe mu gihugu cy’u Bwongereza batoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda kubera impungenge z’uko batahabwa ubutabera ariko ubushinjacyaha buhita buvuga ko bugomba kujuririra uyu mwanzuro.

Abo bagabo ni Vincent Bajinya wahoze ari umuganga mu mujyi wa Kigali, Celestin Mutabaruka wari pasiteri mu bapantekoti , Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.

Umucamanza w’akarere, Emma Arbuthnot, mu rukiko rwa Wesminster yavuze ko hari impungenge ko boherejwe mu Rwanda bataburanishwa neza.

Aba bagabo bashinjwa ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, kwica babigambiriye, gusahura, no kwangiza.

Twababwira kandi ko atari ubwa mbere ubutabera bw’iki gihugu bwanze kohereza aba bagabo kuko no mu 2009 urukiko rwisumbuye rwo mu Bwongereza narwo rwanze ko abo bagabo boherezwa mu Rwanda.

Munyaneza na Nteziryayo, bigeze kuba ba burugumesitiri ba komini Mudasomwa na Kinyamakara bashinjwa gutegeka ubwicanyi bwatikiriyemo Abatutsi mu kigo cy’imyuga cya Murambi, ubu ni mu karere ka Nyamagabe nk’uko Imvaho Nshya ivuga.

Bashinjwa no kwica Abatutsi muri za komini bari bayoboye. Naho Dr. Bayinja ashinjwa kuyobora Interahamwe mu mujyi wa Kigali aho yari umuganga uzwi.

U Rwanda ruri kuburanisha ibirego cumi bibiri birimo iby’abakekwaho Jenoside boherejwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwshyiriweho u Rwanda n’aboherejwe n’ibihugu byo mu mahanga.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa...

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri...

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga...

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...