LATEST NEWS
Itohoza
Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero
Publish Date: dimanche 13 novembre 2016
VISITS :2850
By Admin

Nyuma yaho Uganda itangarije ko Gen Makenga atakiri mu nkambi aho yari asanzwe aba muri Uganda, inzego z’umutekano muri Congo zabwiwe kuryamira amajanja ngo atongera kubinjirana.

Ikinyamakuru Zonebourse gitangaza ko Leta ya Congo yashishikarije inzego z’umutekano kuba maso cyane cyane mu Burasizuba bw’igihugu, ibi bikaba bije mu gihe Makenga atakiri hamwe n’abandi barwanyi yahoze ayoboye muri M23 babanaga mu nkambi.

Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko zitazi aho Makenga yaba yaracikiye, by’umwihariko kandi ngo akaba yaraburanye n’abandi bahoze ari abasirikare yayoboraga.

Aya makuru kandi yemejwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2016, aho yavuze ko Sultan Makenga ari ahantu hatazwi.

Yagize ati : “Turimo guhanahana amakuru n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda rwemeza ko kuva ku wa Gatanu uwahoze ari Col.Makenga yacitse, urwego rw’iperereza rwa Uganda rukaba rutazi agace aherereyemo”.

Mu gihe Leta ya Congo itangaza ko nta makuru ifite ko Makenga yaba yagarutse ku butaka bwa Congo, hari amakuru avuga ko hari umutwe w’inyeshyamba wigaragaje ahitwa Sarambwe, agace kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.

Sultani Makenga yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 zari zigizwe na bamwe mu basirikare bahoze ari aba CNDP, izi nyeshyamba zikaba zari zikarishye ndetse zinafite imbaraga ugereranyije n’izindi nyeshyamba ziri kuri buriya butaka bwa Congo.

Mu mpera za 2013, nibwo izi nyeshyamba zaviriwe inda imwe ku bufatanye bwa MONUSCO, FARDC n’ubundi bufasha bwavaga mu bindi bihugu, ziraswa urufaya zemera ko zatsinzwe urugamba ku mugaragaro.

Gen. Makenga kurugamba

Nyuma yo gutsindwa bamwe bahungiye mu Rwanda abandi muri Uganda, ari naho na Makenga yari yahungiye ubu bivugwa ko yaba yacitse, gusa mu gihe gito uyu mutwe wamaze wabujije ibitotsi Leta ya Congo ari nayo mpamvu ihora yikanga ibiti n’amabuye ko isaha ku isaha wakongera ukubura umutwe.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
jeff

Aba bana ko basa neza ra ? nibakomerezaho bafate north na south Kivu maze Congo igabanywemo ibihugu byinshi nibwo yatera imbere.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC