LATEST NEWS
Itohoza
Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi
Publish Date: samedi 3 décembre 2016
VISITS :6472
By Admin

Mu gihugu cya Uganda umunyarwanda w’umukire witwa Kanyamunyu ubu ari muri gereza ya Luzira hamwe n’umukobwa w’Umurundikazi witwa Cynthia Munwangari bazira ko Kanyamunyu yarashe uwitwa Kenneth Akena agapfa bapfa Cynthia.

Kanyamunyu bivugwa ko yarimo asambana na Cynthia Munwangari mu modoka kandi Cynthia akaba yari Fiance wa Kenneth Akena kumara igihe kirekire.

Cynthia ubu ufunzwe kubera yari kumwe na Kanyamunyu arasa Akena agapfa

Ubwo bari baparitse imodoka yabo Kanyamunyu na Cynthia ahitwa Lugogo ,Kenneth Akena nawe niho yari aparitse imodoka ye mu gihe yavaga muri parikingi imodoka ye igonga iya Kanyamunyu avamo agiye gusaba imbabazi Kanyamunyu ,Kanyamunyu amubonye agirango aje kubafata kuko yari azi ko ari kumwe n’umukobwa w’inshuti ya Kenneth akurayo impunda aramurasa.

Kanyamunyu niwe wahise amushyira mu modoka amujyana kwa muganga mu rwego rwo kujijisha ko we yaje atabaye.

Ibi byabaye mu byumweu 2 bishize ikaba ari inkuru ikomeje kugarukwaho n’ibitangazamakuru byo muri Uganda bitandukanye.

Kenneth Akena yageze kwa muganga atarapfa ashobora kubwira abari bari aho uko byagenze byose amaze kubivuga ahita apfa.

Kanyamunyu polisi imuzanye kuburana



Cynthia na Kanyamunyu bavugana n’umunyamategeko wabo baje kuburana mu rukiko

Polisi ya Uganda yahise imufata n’umukobwa bari bari kumwe Cynthia Munwangari ndetse n’abavandimwe ba Kanyamunyu 2 Moses na Joseph Kanyamunyu nyuma yo gukurikirana bagasanga hari ibyo bavuganaga kuri Telephone mbere yo kurasa Akena ,ubu bose uko ari 4 bakaba bari muri gereza kuru ya Uganda Luzira.

Amakuru avuga ko Cynthia akigera muri gereza yaraye arira atarumva ukuntu ageze muri gereza ya Uganda kandi iwabo ari I Burundi naho Kanyamunyu we yagiye azi ko kubera ari umuherwe aribwakirwe nk’umuherwe ahageze asanga atari uko bimeze ku buryo yari yizaniye matora nini bamwangira kuyinjiza umuryango we uyisubizayo.

Bamushyize hamwe n’abandi bafungwa aryama kuri ka matora gato adafite icyo kwiyorosa ariko umwe mu bafungwa niwe wamugiriye impuhwe amuha icyo kwiyorosa.

Ubu bakaba bashinjwa kwica Akena bakoresheje imbunda ku buryo bashobora gufungwa imyaka myinshi hagati ya 25.

Umuryango wa Cynthia ukaba ufite impungenge ko azasazira muri gereza kandi bari bamwitezeho kuzabagirira akamaro dore ko ari umukobwa mwiza abagabo babakire buri umwe yashakaga kumugira umugore.

Mu gihugu cya Uganda usanga abantu bicwa uko bucyeye uko bwije hakoreshejwe imbunda ku buryo usanga na Polisi yaho ihabwa ruswa mu kwica abantu.

IBITEKEREZO
Dumbuli

Kanyamunyu afunzwe azira akanyamunyo ko mu Buyenzi, naho Cynthia afunzwe yarikoze afunzwe afite 27ans azavamo afite nka 52 ans yihangane yakurikiranye akaryoshye munsi y'ibuye ihakura inda y'akabati yihangane azize uburara bwe n'abacungagereza bazamusambane kahave apfa kuba acyeye.

KAYIRANGA JANDAMURU

AYANAMAHANO

Mimy

Uti ngo iwabo bari bizeye ko uwo mukobwa hari icyo azabamarira ! Ubwo se iyo ndaya yabamarira iki koko ? Yewe nibikurireyo amaso niyo yava mu buroko yakwikomereza uburaya bwe kuko bwaramwokamye ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC