LATEST NEWS
Itohoza
Uganda : Imvururu zishingiye gushyiraho Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ’Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles Mumbere atabwa muri yombi
Publish Date: lundi 28 novembre 2016
VISITS :2253
By Admin

Ku cyumweru taliki ya 27/11/2016 muri Uganda havutse imvururu mu gace ka Ruwenzori zatumye umwami w’ako gace witwa Charles Mumbere atabwa muri yombi akaba agiye koherezwa mu murwa mukuru wa Kampala. Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda yabwiye itangazamakuru ko uwo mwami ashinjwa ibyaha byo "gushyigikira izo mvururu".

Itabwa muri yombi ry’uyu mwami ritewe n’imvururu zimaze icyumweru zivutse mu karere ka Ruwenzori ko muri Uganda gahana umupaka n’igihugu cya Congo (RDC).

Izo mvururu zafashe intera yo hejuru kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/11/2016 aho abantu bagera kuri 55 baguye muri izo mvururu. Ubushyamirane bwatangiye muri ako karere biturutse ku matora rusange yabaye muri Uganda mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Umubare w’abamaze guhitanwa n’izo mvururu uri kugenda wiyongera, hamaze gupfa abapolisi 14 n’abantu 41 bamaze kwicwa bari mubagaba ibyo bitero, polisi ya Uganda ikaba ivuga ko abo bagaba ibyo bitero bamaze gutsindwa.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Felix Kaweesi avuga ko mu gihe igipolisi cy’icyo gihugu gifatanyije n’ingabo za Uganda barimo bakora irondo hafi y’ingoro y’umwami wa Ruwenzori mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 26/11/2016, nibwo ingabo zirinda umwami wa Ruwenzori zabagabyeho igitero, hakaba harabaye ukurasana gukomeye hagati y’imitwe yombi.

Uwo muvugizi wa polisi avuga ko hari ibindi bitero-shuma bagabweho mu duce tunyuranye muri ako karere, ndetse n’imodoka y’igipolisi iratwikwa. Igipolisi cya Uganda kikaba cyemeza ko ibyo bitero byayigabweho byari biteguye neza, abagaba ibyo bitero bakaba bari bitwaje intwaro zo mu bwoko bwa masotela na grenades.

Polisi ya Uganda ikaba icyeka ko abagaba ibyo bitero bashobora kuba ari abarwanyi bo mu mutwe wa ADF Nalu barwanya ubutegetsi bwa Uganda bafite ibirindiro ku butaka bwa Congo cyangwa se akaba ari undi mutwe mushya w’abarwanyi uhabwa intware n’izo nyeshyamba za ADF.

Polisi ya Uganda isanga izi mvururu nshya zivutse muri Uganda zifite isura ya politiki y’abantu bashaka gushinga leta nshya yigenga muri Uganda, iyo leta ikazaba ifite izina rya "Repubulika ya Yiira".

Source : RFI

Umwami Charles Mumbere

Ubukwe bw’ Umwami Charles Wesley Mumbere

Imodoka iriho imbunda kurugo rw’umwami

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Abayobozi barindwi batawe muri yombi

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo...

RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

RNC : Abagore b’ibigarasha mu Bubiligi mu mihango yo gupfobya Jenoside...

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa...

NEW POSTS
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

29-04-2017

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...