LATEST NEWS
Itohoza
Uko Abami 3 baheruka gutegeka mu Rwanda bazize umuvumo wo kutubahiriza amabwiriza y’ubwiru
Publish Date: vendredi 6 janvier 2017
VISITS :4936
By Admin

Mu Rwanda kugira ngo umwami yimikwe byagombaga kwemezwa n’abiru bagategura imihango yo kwimika bakagira amabwiriza batanga agomba kubahirizwa. Umwami Yuhi V Musinga, Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa ni bamwe mu bamwe batubahirije amabwiriza y’ubwiru biza kubaviramo kugwa ishyanga. Ese aho ntibaba barazize umuvumo wo kutubahirizo imiziririzo y’abiru ?


1. Yuhi V Musinga

Cyaraziraga kikaziririzwa ko mu gihugu habaho kudeta mu gihe cy’ubwami. Iri ni rimwe mu mabwiriza y’abiru abami bari bakomeyeho cyane. Umwami yasimburwaga n’umwana we wabaga yararazwe ubwami cyangwa undi wo mu muryango abiru baba barateganyije mu gihe umwami yabaga atarabyaye.

Yuhi V Musinga ntiyubahirije ibijyanye no kudakora kudeta kuko yahiritse umuvandimwe we Rutarindwa wari wararazwe ubwami.

Mu kwimika Musinga ihame ryo kwimikwa n’abiru ntiryubahirije ahubwo yimitswe na ba nyirarume Kabare na Ruhinankiko.

Iby’uyu mwami byaje kurangira aciwe n’Ababiligi I Moba muri Kongo ari naho yaje kugwa aranahatabarizwa (gushyingurwa).

2.Mutara III Rudahigwa

Nk’uko biri mu mateka no mu migenzo y’ibwami ko umwami yimikwa n’abiru, Mutara III Rudahigwa ntiyigeze yimikwa n’abiru ahubwo yimitswe n’Ababiligi nyuma yo guca ise Musinga agacirirwa I Moba muri Kongo Mbiligi.

Rudahigwa yaguye mu Burundi mu rugendo yarimo. Bivugwa ko yaba yarishwe arozwe n’abaganga ku kagambane k’abategetsi b’Ababiligi.

3.Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli Ndahindurwa ni umuvandimwe wa Rudahigwa yabyawe n’Umwami Musinga.Impamvu Rudahigwa atasimbuwe n’umwana we agasimburwa n’umuvandimwe we n’uko Rudahigwa atigeze abyara.

Nk’uko Kigeli V Ndahindurwa atigeze aganirizwa n’abiru ngo abwirwe ibijyanye n’imihango agomba kubahiriza, biri mu byatumye nawe yimikwa n’Ababiligi ihame ryo kwimikwa n’abiru riburizwamo gutyo.

Yuhi V Musinga

Source : Imirasire

IBITEKEREZO
nyirishema emmanuel

kutubahiriza imigenzo yacyiri yo kwimika nibyo byakurikiranye aba bami byasaga nko gutatira igihango

emmanuel

Iyi nyandiko ni nziza kuko nkuda amateka. n ibitekerezo byatanzwe nabishimye. Mboneyeho akanya ko kubageza bamwe mu bami n abaggabekazi b u Rwanda. Mutara III Rudahigwa - Kankazi Yuhi V Musinga - Kanjogera Kigeli IV Rwabugiri - Murorunkwere Mutara II - Nyiramongi Yuhi IV Gahindiro - Nyiratunga

Luciana

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yimitswe n'Abiru, ahubwo babigize vuba ababiligi batabishaka. Ntabwo rero yimitswe n'ababiligi ahubwo bo barwanyaga Ubwami mu Rwanda kuko bo bashakaga repubulika mu Rwanda, nubwo iwabo umwami wabo Baudoin yali aganje. N'ubu tuganira bo baracyafite ubwami.

Rwasubutare

Bivuze ko umwami wanyuma w' Urwanda ari Rwabugili rwa Rwogera.

kagabo pierre

None se se wa Musinga ari we Rwabugiri ko yimitse umuhungu we Rutarindwa na we ari mu kaga. Abazungu bamuziritse. Ibyo muvuze si ukuri ahubwo abazungu batobeye ubwami kuva kuri Rwabugiri bituma ijambo ry'abiru ritongera kugira uburemere. Wenda Rucunshu ni yo umuntu atakwitirira abazungu ariko kuri Rudahigwa na Kigeli kidobya ya bo yarimo rwose, n'ubwo Jigeli atari we bashakaga.

Emmanuel

Kigeli yimitswe n'umwiru Kayumba uretse ko ashobora kuba atarakoze imihango yakorwaga yo kwimika kuko yari umu kristu, kimwe mubyashenye ubwami nuko bavanze umuco wa Kinyarwanda n'uwa kizungu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya kandidatire binyuranyije n’amategeko

Uburiganya : Mpayimana Philippe yashyizwe mu majwi mu bashaka imikono ya...

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze...

Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

NEW POSTS
Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

29-05-2017

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika...

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

15-05-2017

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo...

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu abivamo

12-05-2017

Jean Mbanda yageze mu Rwanda bucece ibyo kwiyamamariza kuyobora igihugu...