LATEST NEWS
Itohoza
Uko Dr Nkiko Nsengimana asobanura ko FDLR ari ingabo z’ishyaka FDU-Inkingi
Publish Date: mercredi 5 octobre 2016
VISITS :2600
By Admin

Dr Nkiko Nsengimana n’umwe mu bayobozi b’ishyaka MN-Inkubiri rigizwe ahanini n’abitandukanije n’ishyaka FDU-Inkingi rya Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda.

Nkiko aremeza adashidikanya ko FDU-Inkingi yahozemo ari igice cya politiki cy’umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo !

Mu gisa nko gucyocyorana cyabereye ku rubuga mpuzabantu rwitwa DHR (Democracy Human Rights) rw’umunyamategeko Inosenti Twagiramungu, Nkiko Nsengimana abicishe mu nyandiko yagize ati :

“Nta gishya mvuze muri ibi. Uzi impaka zabaye muri FDU mu gihe cya CPR cy’ukwitandukanya na FDRL ya Mudacumura, ukanamenya ko FDU y’ubu ari akana ka RDR kuzuye, ukanongeraho ugucikamo kabiri kwa FDRL mo kabiri mu minsi ishize, ntiwagombye kubaza icyo kibazo. Nta gishya rero.

Umunsi rero wumvise ko FDU Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n’ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y’iya mbere.”

Ibi Dr Nkiko Nsengimana yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bavuganaga nawe ku rubuga DHR abajije Dr Nkiko Nsengimana agira ati :“Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n’ingabo zabo za FDLR….”, -Nkiko Nsengimana.

Mme Ingabire Victoire muri gereza

Tubibutseko Mme Ingabire mu byo aregwa n’inkiko z’u Rwanda harimo gushinga umutwe wa gisirikare ugizwe n’abahoze muri FDLR.

FDLR

Nkiko akaba umwe mu bateruzi b’ibibindi bo kwa Rudasingwa Theogene kuko Inkubiri ubu imaze kwifatanya na RNC-Nshya ya Rudasingwa ndetse na Murayi Paulin mu rwego rwo gushaka imbaraga z’ abahutu b’abateruzi b’ibibindi n’amafaranga yo kubatunga cyane ko ubu muri RNC rukinga batanu, ikimenyimenyi n’amafaranga Rujugiro yahaye uwitwa Gatebuke ngo age i San Francisco kwigaragambya yayakubise umufuka, arabihorera.

Nguko uko muri Opposition nyarwanda barimo kwamburana abayoboke b’abateruzi b’ibibindi bamwe bajya muri RNC-Nshya abandi bajya kwa Gen. Kayumba muri RNC -Ishaje.

Ngiyo impamvu Rudasingwa yadukanye iturufu ngo yo kwibuka Abahutu b’interahamwe baguye mu ntambara ya RPF, ntakindi ni amaco y’inda no gushaka kwigarurira impunzi z’Abahutu bahunze ibyaha by’ubwicanyi banze gutahuka.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Yewe

Nyakuibahwa Burasa, muturebere niba ya site ya cya kigoryi ngo David Himbara yitwa therwandan.com itaguye mu rwobo nkuko nyirayo yiyemeje kuba ikigarasha na bene nyina ! Hashize iminsi itatu njya kureba bya birutsi yandika ikanga gufunguka.

Ikibasumba

Uyu mugabo ndamuzi ntabitekerezo bizima yigirira akunda gusa ubutegetsi akumva aho ari hose abantu bagomba kumwubaha, byaba bitameze gutyo yakwemera agatanga ho igitambo umwana yibyariye. Gusa icyo nifuje kubabwira ni uko FDLR yishe abantu benshi muri Congo ubwo Nkiko yari umuyobozi wa FDU Inkingi bishatse kuvuga ko niba yari azi ko FDLR ari ingabo za FDU abo bantu bishwe na FDLR ari umuyobozi wa FDU yagombye kuzababazwa agakurikiranwa munkiko kimwe nkaba Murwanashyaka mubudage. Ubwo abyiyemerera simbona igituma leta yacu itamukurikirana aho atuye muri Suisse kuko ibimenyetso birahari. Ibi babyita kwivamo nk'inompfu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga