LATEST NEWS
Itohoza
Uko ICC yakatiye uwari Visi Perezida wa Congo igifungo cy’imyaka 18
Publish Date: mercredi 22 juin 2016
VISITS :447
By Admin

Kuwa kabiri w’iki cyumweru urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye umwe mu bigeze kuba Visi Perezida ba Joseph Kabira muri DR- Congo igifungo cy’imyaka 18.

Umucamanza w’urwo rukiko rukorera The Hague mu Buhollande, Sylivia Steiner yavuze yuko Jean- Pierre Bemba Gombo ahamwa n’ibyaha by’intambara nibindi byibasira kiremwamuntu harimo no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu akatirwa igifungo cy’imyaka 18 nubwo ubushinjacyaha bw’urwo rukiko buyobowe na Fatou Bensouda bwari bwamusabiye igifuno cy’imyaka 25.

Bemba wari umwe mu ba Visi Perezi ba Kabila muri guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge yaregwaga kuba muri 2002 yarohereje abarwanyi muri Afurika yo hagati (CAR) bakahakorera amarorerwa arimo yuko abageraga kuri 20 basambaganyaga ku ngufu umukobwa umwe bamuhererekanya, bakanasahura bakoresheje imbunda, Bemba ntabihagarike ngo kandi yari abifitiye ubushobozi.

Abo barwanyi ba Jean Pierre Bemba bari mu mutwe witwaga Congolese Liberation Movement (MLC) zari zaroherejwe muri CAR gufasha Perezida Ange Felix Patesse kurwanya abashakaga kumuhirika ku butegetsi. Abo barwanyi ba Bemba bamaze muri Central Africa amezi atanu. Bemba yafatiwe mu Bubiligi muri 2008 atwarwa muri ICC ishinjwa kuba yibasira abanyafurika !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...