LATEST NEWS
Itohoza
Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi
Publish Date: jeudi 18 août 2016
VISITS :6176
By Admin

Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR FOCA, Gen. Mudacumura, yatawe muri yombi

Uyu muyobozi ( Close body guard ) yafashwe na Maneko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa 11 Kanama 2016, aho akorera muri Kiyeye - Rutshuru, akaba ari we wari ukuriye itsinda ririnda Gen. Mudacumura.

Akaba yari n’umwe mu bayobozi b’abarwanyi FDLR yagenderagaho, akaba yari asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Omoja Wetu.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko Maj. Sabimana yari umuyobozi muri FDLR ushakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha yakoze ahitwa Bunyakiri muri 2013, aho ashinjwa kwica abantu 32.

Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur

Uyu muvugizi wa FARDC muri icyo gice, yasabye abandi barwanyi ba FDLR kuva mu mashyamba bakishyikiriza ingabo za FARDC na MONUSCO.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2016, ingabo za Congo zatangaje ko kuva mu 2015 kugera muri Nyakanga 2016 zimaze kwica abarwanyi 140 ba FDLR, ko hafashwe abarwanyi 323 naho abandi barwanyi 191 ngo bagiye muri MONUSCO ku buryo bashobora gutaha mu Rwanda.

Gen. Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Kabila yagiriye mu Rwanda kuwa Gatanu tariki 12 Kanama i Rubavu mu Ntara y’ u Burengerazuba, abakuru b’ibihugu byombi bamenyeshejwe ifatwa rya Nsabimana Fidèle wari ushinzwe umutekano wa Gen. Sylvestre Mudacumura, Umuyobozi Mukuru wa FDLR.

Mudacumura wahoze yungirije Umuyobozi w’Umutwe w’abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, ni umwe mu bayobozi ba FDLR bashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birimo kubuzwa gukandagira ku butaka bwayo ndetse n’imitungo ye igafatirwa.

Ingabo za Congo FARDC

Muri Nyakanga 2012 Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Gen Mudacumura, ukurikiranweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bikekwa ko yakoreye mu Ntara za Kivu, iy’amajyepfo n’amajyaruguru, hagati ya 2009 na 2010.

Perezida Kabila na Perezida Kagame bishimiye ifatwa rya Maj. Sabimana Iraguha

Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Julien Paluku wakurikiranye ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, yavuze ko Perezida Kagame na Kabila banyuzwe n’imbaraga ziri gushyirwa mu guhashya FDLR, bakiyemeza gushyira imbaraga mu gucukura gaz Methane iboneka mu kiyaga cya Kivu no gushyiraho aba ambasaderi hagati y’ibihugu byombi.

Guverineri Paluku yakomeje yandika kuri Twitter ati “Abakuru b’ibihugu bombi bishimiye ifatwa rya Nsabimana Fidele wafashwe n’ingabo za FARDC, wari ushinzwe umutekano wa Mudacumura (FDLR)”

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
patrick

kagame uvugako azafatwa ate ?? nande ?? wamwana we winterahamwe kagame imana yamuhaye kuyobora urwanda naho intera hamwe shitani yazihaye kwica abantu kandi amaherezo yazo nimabi cyane

Manzi

Na kagame azafatwa

Mutabazi moses

Nabandibaze dusangire impanuro zasogokuru twubaka urwatubyaye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare