LATEST NEWS
Itohoza
Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi
Publish Date: lundi 11 septembre 2017
VISITS :2804
By Admin

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igaragaje ko umuryango wa Rwigara barimo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara badafunze ; bamwe mu bavugiraga uyu muryango barimo n’umubiligi batangiye gusaba imbabazi.

Ubwo hatangiraga gucicikana ko Diane Rwigara afunze bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga na mpuzabantu basaba Leta y’u Rwanda gufungura uyu mukobwa wahimbye ikinyoma kigakwira muri rubanda.

Bamwe batangiye kuvuga banandika ko ibiri gukorerwa uyu muryango biri guhuzwa n’uko yifuje kuba Perezida bikanga, nyamara Polisi isobanura ko uyu mukobwa akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano, abo mu muryango we bagashinjwa gutanga imisoro y’uruganda rw’itaba kuva mu 2012.

Ku wa 31 Kanama 2017, Umubiligi Filip Reyntjens umwarimu muri kaminuza mu Bubiligi umaze igihe utangaza inkuru z’ibinyoma ku Rwanda yifashishije France 24, nkaho yavuze ko umwanzuro wa EICV4 ugaragaza ubukene mu Rwanda, yazamuye ijwi asebya Leta y’u Rwanda anandika kuri Twitter avuga ko Diane akwiriye kurekurwa mu maguru mashya.

Icyo gihe yanditse ashimangira ko Diane Rwigara yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, yagize ati “ukuburirwa irengero kwe kwemejwe n’abantu be ba hafi i Kigali”, akomeza avuga ko “Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda.”

Umubiligi Filip Reyntjens

Uyu mugabo yongeye kwandika yishinja ikosa ryo kumvira ibyo yabwiwe n’ibyo yasomye, yavuze ko amakosa Diane Rwigara yakoze adakwiye kuba ari nayo akoresha mu kuyobya abaturage.

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yo kubeshya ko yaburiwe irengero cyangwa afunzwe nk’uko bigaragara kuri konti ye ya twitter. Ni imyitwarire idakwiye, agomba kubisabira imbabazi nk’uko nanjye mbikoze.”

Nyuma yo kubazwa n’ubugenzacyaha, abagize umuryango wa Rwigara basubijwe mu rugo baherekejwe na polisi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Diane Rwigara akurikiranweho iInyandiko mpimbano z’ igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza ririmo n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Polisi y’igihugu yatangaje ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we babajijwe ibibazo ku byaha bakurikiranyweho n’urwego rw’ubugenzacyaha (CID), birangiye basubizwa mu rugo rwabo mu Kiyovu. N’ubu twandika iyi nkuru niho bari.

IBITEKEREZO
Rwasubutare

ni ayinda erega. nonese wowe umubiligi ni ryari yigeze akemura ikibazo mu Rwagasabo ? Bakunda kwenyegeza umwiryane noneho bagashumuriza abantu abandi maze umuhoro sinakubwira. uzongera kubumvira we azaba nta mutima agira.

Rutishereka

Yatinze kugenda ahubwo, none se wowe waburanira abarwayi bo mu mutwe ? Uyu Adeline Rwigara siwe wasasaga uburiri bwa Habyara Kinani ? siwe wasokozaga Agatha Kanziga ? None na za Bbibiliya mu ntoki ngo arasenga ? Njye mugiriye inama nazinge akarago asnge Agatha Kanziga mu Bufaransa bajye basebga hamwe nkuko basangiraga Habyara ngo kugirango bagurizwe inoti mu mabanki ya Kinani. Ese barabona bakuraho HE ? iki gihugu bazi aho yagikuye ? Ese Diane we aba akiriho iyo HE Paul atarurwanira ?Agapfa kaburiwe ni impongo .

mugabo

haahhha rututsi ngo ni rushyashya ntasoni munagira kuba mwaracitse kwicumu none ntimuvugira benewanyu yooo pole sana ntabgenge mugira

Nkundamahoro

Apu, uyu we, intego he irazwi ni yo gushyigikira abarwanya leta, akozwe n'isoni nagende.

Kanyarwanda

Ahaaa, iyo umujyanama wawe agutabye mu nama akawe kaba kashobotse.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...