LATEST NEWS
Itohoza
Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?
Publish Date: jeudi 25 août 2016
VISITS :9511
By Admin

Amakuru ikinyamakuru rushyashya gikura mu ba maneko ba Perezida Nkurunziza aravuga ko mu ibanga rikomeye muri iyi weckend mu ngoro y’umukuru w’igihugu I Ngozi habereye umubonano w’ibanga hagati ya Perezida Nkurunziza n’ umwe mu barwanya ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda bikekwa ko ari Gen. Kayumba Nyamwasa.

Mugihe abarundi bose bari barangariye muri Congre y’ishyaka CNDD-FDD, i Ngozi umutekano wari wakajijwe bikomeye ngo uyu mubonano wamaze akanya gato cyane uwo mu Generali wari waje aturutse inzira y’ubwato iva kucyambu cya Zambia yaherekejwe n’imodoka zirinda umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza. Aha i Ngozi na Gitega niho umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza akunze kuba ari kuva iyi midugararo mu Burundi ya kwaduka mu kwezi kwa kane 2015.

Hari amakuru avuga ko kugeza ubu ubutegetsi mu Burundi bukomeje kubura ayo bucira n’ayo bumira aho noneho ubona bufata ibyemezo bitarimo ubwenge bwashobora kubufasha.

Petero Nkurunziza

Umunsi umwe yuko ubutegetsi mu Burundi bwikura mu nama ya AU bwari bwatangaje igisa nk’intambara. Umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu, Gen. Prime Niyongabo, yasohoye itangazo rihamagarira abasirikare bose bari muri konji guhita bagaruka ku kazi bitarenze tariki 17 z’uku kwezi anavuga yuko nta wundi musirikare wemerewe kujya muri konji guhera kuri uwo munsi yasohoreyo iryo tangazo.

Itangazo nk’iryo riba risobanuye yuko igihugu kiba kiteguye yuko cyaterwa cyangwa cyatera. Ntagushidikanya uwo u Burundi bwaba bwiteguye kurwana nawe uretse u Rwanda, ari narwo bufata nk’umwanzi warwo, ariko ibimenyetso byose dufite gigaragaza yuko u Rwanda nta gahunda rufite yo kuba rwarwana n’u Burundi.

Gen. Kayumba na Nkurunziza barapanga iki ?

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

Uziko nkurunziza arinkuruhinja ubwose arimubiki azineza ko bujumbura atariye nubwo ayiraramo !!!! Saa ni saa utaliwa kama ruhaya wa buyenzi endelea mcezo mcezo utajionea 💪

Medard Muhiza

Mbe ndababaze ubwo murakomeye canke. Mbe tubuze iki kugira tugiranire amanama n abantu indesirable. Mbe burya igihe cose murota murota Nkurunziza ? Kora akazi kanyu kabaraba . Ivyino mubihe umugongo. Mbe dutera Urwanda turondearaiki. Urwanda nimwe muribwaribwa murapima muze mubura nivyo mwari mufise xa gihe mwabuze Shinge na Rugero Ubu muzobura BUTARE na KIGALI Mama yangu

Rucogoza

Kayumba ibyo arimo ni amaburakindi ! arabizi neza ko atatsinda INKOTANYI, niyo mpamvu yanze guseba wenyine, agushakira abafatanyacyaha : Musonera, Rudasingwa, Higiro ariko bakaba baricujije icyatumye bayoba !!!!. ........ariko byaramucanze ( kayumba !) Mugarukire Umubyeyi H.E Paul KAGAME c'est la verite mes chers amis.

patrick

Mbega kayumba ??? arasebye rwose kuba ashakira kwa nkurumbi kandi nawe atishoboye

mwiza coine

ibi nuguta ibara rwose Kayumba icyampa nkazakuvugisha maze nkakumvisha ibyiza byokub Iwa nyu kuko ukeye inama

Natal

General wabohoje igihugu akaba atakirimo, n'areke twirire nawe n'abe adusimbuye guhabwa lentilles n'amavuta.

Inzobere

Kigarasha kayumb'ba arashaka ko fdrl ziri mu burundi zizamumira bunguri !!!Aratinyuka akifatanaya n'inkoramaraso zahekuye u Rwagasabo kweli ?????Mbega gukunda icybahiro weeeee

Mutezintare Jean-Michel

Ubuze uko agira ntaho adapfunda imitwe.Ese aho niho Kayumba ageze ?Ko ibya RNC byadogereye,yasabye imbabazi agataha,ko na Rwarakabije ahari ?Ubwirasi bwe buzamuheze ishyanga kandi yararwaniye gutaha ?Birababaje.Buretse arebe ngo abajenosideri,bamwe yirukankanye za Tingi-Tingi baramutanga gutaha.N'ibyago.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa...

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...