LATEST NEWS
Itohoza
Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana
Publish Date: mardi 27 septembre 2016
VISITS :2027
By Admin

Umufasha wa Ntakirutinka Charles, Floride Mukarugambwa yitabye Imana muri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016 i Bruseli mu Bubirigi aho yari yaragiye kwivuza. Mme Floride Mukarugambwa yitabye Imana ku myaka 60.

Ntakirukinka Charĺes ni umwe mu banyapolitiki wabaye mu myanya y’ubuyobozi bw’iki gihugu ku itike y’ishyaka PSD, akaba yari n’umwe mu bayobozi bakuru ba PSD.

Nyuma yaje gukurwaho ikizere n’inteko ishingamategeko yari iyobowe na Joseph Sebarenzi Kabuye, kubera kwijandika mu bibazo by’Uzabumwana na JDNS Traiding.

Ntakirutinka yaje kuva muri PSD, ashinga ishyaka Ubuyanja afatanije na Bizimungu Pasteur , bakaba bombi baraje guhamwa n’inkiko icyaha cyo kwigomeka k’ubuyobozi.

Ntakirutinka yaje gufungwa imyaka icumi azira kuba yarashakaga guhungabanya umutekano w’igihugu akoresheje ishyaka ritemewe.

Charles Ntakirutinka n’umufasha we witabye Imana

Kuva yarangiza igihano yakomeje kuguma iwe kuko kuva ubwo kugeza n’ubu ntawongeye kumukubita ijisho .

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’ ikiraro cyo kujegeza Leta y’Urwanda

Burundi : Ubufaransa inyuma y’ inyeshyamba izwiho no kuvangura amoko, nk’...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Burundi : Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga ubuzima

Burundi : Willy Nyamitwe yarusimbutse, umwe mu bamurindaga ahasiga...

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Uganda : Imvuru zadukiriye Umujyi wa Kasese

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

NEW POSTS
Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu Rwanda

24-11-2016

Kiliziya Gatolika yamaganiye kure Nahimana Thomas ugiye kuza mu...

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

23-11-2016

Ibibazo bibazwa Padiri Thomas Nahimana uzagera mu Rwanda kuri uyu wa...