LATEST NEWS
Itohoza
Umugabo yishyize mu kagozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa ‘igitiyo’
Publish Date: dimanche 2 octobre 2016
VISITS :1008
By Admin

Sibomana Ildephonse wo mu Murenge wa Jenda, Akagali ka Kabatezi, Umudugudu wa Kabuye yiyahuye nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we ashingiye ku gutiza igitiyo.

Ayo makimbirane yatangiye ubwo umugore wa Sibomana (wiyahuye) witwa Mutuyimana Clementine yatizaga igitiyo musaza we witwa Gasore ntikize gutirurwa bituma havuka amakimbirane yaviriyemo umugabo kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Rurangwa Manzi, yabwiye Izubarirashe dukesha iyi nkuru ati “ Ikibazo cyabayeho ubwo umugore wa Sibomana yatizaga igitiyo uwitwa Gasore ntiyagitirura kandi afitanye isano n’umugore wa Sibomana, ibi Sibomana yabibonye nk’agasuzuguro atangira kujya atongana n’umugore we.”

Akomeza agira ati “ Byageze aho ahura n’uwo Gasore bararwana abaturage barabakiza bashaka kubunga ariko Sibomana arabyanga hanyuma Gasore ahita atirura icyo gitiyo.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo wiyahuye yageze mu rugo umugore we akamutuka amubwira ko umuntu w’umugabo atakagombye kurwana n’undi bapfa igitiyo, yava ku isoko nimugoroba agasanga umugabo we yiyahuye.

Rurangwa avuga ko bidasanzwe kubona mu Murenge ayoboye kubona umusore yiyahura, ngo byari bimenyerewe ku bantu bakuze.

Ati “ Ubundi twari tumenyereye kubona abantu bageze mu za bukuru ari bo biyahura ariko kubona umusore w’imyaka 30 yiyahura ntitwari tubimenyereye.”

IBITEKEREZO
mutama

Oya iyo si yo mpamvu yatuma umuntu yiyahura. Mujye musesengura. Wamenya bamaze igihe kingana iki baterana amagambo ? Kuki uwo mugore atamuhozaga kunkeke AF at anyije na musaza we ? Hali abagore b'inshinzi bahora bashyogoza abagabo. Wasanga wenda hali n'ibintu yahoraga amucyurira. Impamvu nyayo kuyimenya bisaba gushishoza ukabaza abantu babazi neza ukamenya byinshi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Malawi : Vincent Murekezi afite ubwoba bwo koherezwa mu Rwanda

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire Alexis yahoye umubyeyi we

Kamonyi : Abantu bose bifashe impungenge nyuma yo kumva icyo Tuyishimire...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...