LATEST NEWS
Itohoza
Kumena amabanki n’Imirenge Sacco umugambi mushya wa RNC wo guhungabanya umutekano mu Rwanda
Publish Date: samedi 11 juin 2016
VISITS :3359
By Admin

Nyuma y’aho umutwe wa RNC, ujyeragereje guhungabanya umutekano mu Rwanda bikaba iby’ubusa abayoboke bayo bose bakoreraga KAMPALA- UGANDA, TANZANIA, KENYA na SUDAN Y’EPFO, bose bagafatirwa muri Uganda, barimo Lt Mutabazi, Kalisa Innocent bombi bari mu ngabo z’u Rwanda mu gice cy’abarindaga Umukuru w’igihugu, ndetse n’abandi 14 bareganwa ibyaha by’iterabwoba mu gihugu, ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, kurema umutwe witwaje intwaro, aba bakaba barateye amagrenade mu Rwanda , babitumwe na Col. Karegeya waje kugwa muri Hotel muri Afrika y’Epfo mu mpera z’umwaka wa 2012.

Ubu noneho badukanye indi migambi yo guhungabanya umutekano mu gihugu bamena amabanki ariko cyane cyane Imirenge Sacco,ikorera mu byaro.

Aya makuru y’ibanga ikinyamakuru Rushyashya cyayahawe n’umuntu wizewe muri RNC, wari munama ya RNC yabereye i Brazaville mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka. Iyi nama yakurikiwe n’igitero cyo ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Bugeshi, aho ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo.

Kayumba ageze aho kwibisha amabanki.

Amakuru yatangajwe icyo gihe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.

Ariko amakuru ya nyayo n’uko abateye bari bafite umugambi wo gusahura Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho,iyi ikaba ari gahunda ndende ya RNC ifatanyijemo na FDLR, yo kugirango babone udufaranga tubabeshaho kuko batakibona imisanzu ihagije yo kubatunga.

Imirenge ya Bugeshi na Busasamana yombi ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iyo uyihagazemo ureba muri Kongo, ukahabona ikibaya kinini kigabanya ibihugu byombi, gusa igihande kinini kiri muri Kongo, hari kandi umusozi muremure wa Nyiragongo uri muri Kongo, nawo utandukanya ibi bihugu ngiyo indiri yabo bajura, abandi baragendagenda hose mu karere.

Ubu ni ubundi buryo bwo kurwana Gen. Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu yapanze bwo kubona igitunga abayoboke be kuko we n’ishyaka rye batakibasha kubona imisanzu yo kubatunga nyuma y’aho Col. Karegeya apfiriye.

Ubu noneho ngo abazungu bamubujije kuvuga, kugirango u Rwanda rutamenya imigambi ye ! Opperation z’ubujura ntacyo zageza kuri RNC ndetse n’indi migambi yose bacurira u Rwanda ntacyo yabagezaho kuko abanyarwanda barabamenye, bamenye ukuri, bamenya umukunzi w’u Rwanda n’abanyarwanda, uwo ntawundi ni Pererezida Paul Kagame waruhaye amahoro, aho buri wese arya akaryama, ntawe umuhagaze hejuru.

Itohoza rya Rushyashya riragaragaza ko ari nabo bateye banki “AGASEKE” mu Karere ka Rubavu batoboye idishya bica ububiko bw’amafaranga, batwara arenga miliyoni 50Frw.

Bakase idirishya bakoresheje imashini kabuhariwe mu gukata ibyuma

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 25 Gicurasi 2016, ubwo aka gatsiko ka Kayumba kishe idirishya, kinjira muri banki karayiba, mu gihe bari babanje gusindisha abarinzi bayo banyoye basinze, ntibamenya ibiri kuba.

Ngiyi imigambi y’abanzi b’igihugu, murabe menge.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
R.MOSES

aababababa ! ubu utegejyereje ko bazarasa RDF ? hhhhhh hebaa !

Maziyateke

Erega bakeneye cash kugirango bakore iyo ntambara bifuza. Ubusanzwe umurwanyi nyawe avana ibikoresho kuwo bahanganye, ntibizagutangaze umunsi bazaba baturashisha intwaro za RDF.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza Amerika

Perezida wa Koreya ya Ruguru yiyemeje kunganya ingufu za gisirikare n’iza...

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...