LATEST NEWS
Itohoza
Umugezi w’Isuri urisiba RNC mu marembera
Publish Date: mercredi 7 septembre 2016
VISITS :2580
By Admin

Mu gihe kitarenze amezi abiri gusa, RNC imaze gucikamo ibice bitatu, ku buryo abari basanzwe bafatanije aho umwe anyuze undi yifuza kuhanyuza umuriro.

Kuva muri Nyakanga, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kigaragiwe na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise [Ihuriro Nyarwanda Rishya].



Theogene Rudasingwa ‘New RNC’- IKIRYABAREZI

Iki gice abasomyi nicyo basigaye barise‘New RNC’- IKIRYABAREZI,( uyu ni umukino umaze kwamamara cyane mu Rwanda ukinishwa imashini (slot machines) ukaba ari umukino w’amahirwe.

Dr Rudasingwa amaze gushinga iki gice yigaragaje nk’umuyobozi wacyo, aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC na Jonathan Musonera wari usanzwe ari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC wagizwe Umunyamabanga wa New RNC-Ikiryabarezi.

Igice gisigaye ni RNC-Ishaje iyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa ushinjwa n’abo bakoranye kubaka agatsiko mu ishyaka “Agatsiko k’abatutsi" bahoze mu ngabo bakorera Kayumba, ku buryo abagize ako gatsiko bumva amabwiriza bagomba kuyakura kuri Kayumba, akaba ari nawe bagomba gutangaho raporo, mu gihe amategeko ishyaka ryabo ryagenderagaho atari ko yabigenaga.

Gervais Condo

Igice cya gatatu kimaze kuvuka kigizwe n’Abahutu bayobowe na Condo Gervais, ngo wakomeje gusuzugurwa n’abo yita abahoze ari Escort za Kayumba, kuburyo na Gen. Kayumba ubwe yise Gervais Condo umuteruzi w’ibibindi. Ako gatsiko k’abahoze ari abasilikare bayobowe na kayumba ngo bakomeje kugaragaza agasuzuguro gakabije ku Bahutu bitewe nuko badashaka ko bajya kw’isonga ry’iryo huriro.

Kayumba Nyamwasa

Amakuru akavuga ko uwitwa Micombero , inkomamashyi kandi w’inzobere mu guteranya,ubu niwe nkoramutima ya Kayumba ngo kuko yashoboye gutekinika, yirukana Rudasingwa batacanaga uwaka , na none akaba aciyemo ibice RNC ishaje.

Abasomyi rero ba Rushyashya bakomeje kutwandikira bavuga ko ak’ ibigarasha kashobotse ! ubwo bakomeje kuryana Busenene ! bati : mwitegure RNC 4 ya Paulin Murayi uzagaruka kwishyuza aye na RNC 5 ya Musonera utari kumvikana neza na Rudasingwa muri New RNC- ikiryabarezi.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
patrick

abagambanira u Rwanda ntamahoro bashobora kugira na rimwe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa...

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...