LATEST NEWS
Itohoza
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )
Publish Date: vendredi 2 décembre 2016
VISITS :3609
By Admin

Tariki ya 26/11/2016, inshuti n’abamenyanye na Feu Honorable Mucyo Jean de Dieu baba mu gihugu cya Belgique, bagize umunsi wo kubahiriza no kuragiza Imana iyi mfura yatabarutse amarabira.

Nk’uko bigaragazwa n’amwe mu mafoto, Misa yasomwe na Musenyeli Rubwejanga Frédéric uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu mu mulyango wa abamonaki mu Bubiligi, afatanyije na padiri Kibanguka na padiri Ignace, bombi bayobora za paruwasi mu Bubiligi.

Ari inyigisho za Musenyeli ari n’ubuhamya bwayikurikiye bwatanzwe na bamwe mu nshuti za Feu Honorable Mucyo Jean de Dieu , bavuze mw’izina rya bagenzi babo, bose bibukije ubuzima n’ ibikorwa bye mu mulyango we, ku Gihugu no ku rugamba rwo kuzahura abarokotse genocide yakorewe abatutsi no kubaka ubutabera mu Rwanda.

Musenyeli kandi yanibutse ababyeyi ba Mucyo nk’ umuntu wari inshuti ya Mzee Mucyowintore. Yagize ati aba babyeyi bari inyangamugayo maze banita izina bifuza ko rizaba izinamuntu, none niko byagenze.

Abatanze ubuhamya basobanuye ko Mucyo yagiye ashinngwa guhanga ibisubizo by’ibazo twatewe na genocide no kuramvura intwaro zo guhashya abayipfobya n’abagifite ingengabitekerezo yayo, hakoreshejwe ubutabera na politiki. Bagize bati nguwo Mucyo ari ministri atangiza inkiko gacaca zagize akamaro gakomeye cyane mu buzima bw’uRwanda, bati nguwo ari umugenzacyaha mukuru w’uRwanda (Procureur Général), nimumurebe arema akanayobora "Commission Mucyo" yasuzumye ikaganaragaza uruhare rwa Leta y’ubufaransa muri iyi genocide, nguwo Mucyo ashingwa na Nyakubahwa Perezida w’uRwanda, guhanga CNLG ; icyo gihe twese twabonaga ko ari nko gushingwa kurema ex nihilo. Nimurebe aho yasize igeze.

Bagarutse kandi ku kwiyoroshya kwe, urukundo yakunze abantu n’igihugu, imico myiza ye no kujya inama no kugira abantu inama byamuranze.

Bavuze ko atabarutse ari Senateri igihugu, umulyango we n’ umulyango mugali w’abacitse kw’icumu rya genocide yakorewe abatutsi, bakimutezeho ibindi bikorwa byinshi byingirakamaro. Hizewe ko ikivi cye kizuswa.

Basoje bizera ko tuzahora twibuka Mucyo Jean de Dieu nk’urugero (un modèle /a role model) ku barokotse genocide yakorewe abatutsi n’abanyarwanda muri rusange.

AMAFOTO

Umwanditsi wacu mu Bubiligi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

NEW POSTS
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ’ -Perezida Kagame

10-03-2017

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu...

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

10-03-2017

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile...