LATEST NEWS
Itohoza
Umuhungu wa Osama bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’abahigwa Bukware kubera iterabwoba
Publish Date: vendredi 6 janvier 2017
VISITS :1167
By Admin

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku rutonde rw’abahigwa bukware kubera ibikorwa by’iterabwoba, umwe mu bana 11 ba Osama bin Laden washinze ndetse akayobora umutwe wa Al Qaeda.

Hamza bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ko ateganya kugaba ibitero by’ubwiyahuzi kuri Amerika.

Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001, byahitanye abagera ku 3000 ; yaje kwicwa tariki ya 2 Gicurasi 2011.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ku wa kane, Hamza yahawe izina ry’ikihebe mpuzahanga bituma afatirwa ibihano bihabwa umunyamahanga wakoze cyangwa ushobora gukora ibikorwa by’iterabwoba bifite ingaruka ku nyungu z’iki gihugu.

Abasesenguzi ba politiki kuri CNN, bavuga ko Hamza Bin Laden wavutse mu 1989 ariwe uhabwa amahirwe menshi yo kuba yayobora umutwe wa Al Qaeda.

Uyu musore wakunze kugaragara mu mashusho avuga ku bikorwa bitandukanye by’uyu mutwe ngo yari afitanye umubano udasanzwe na se, wamutoje ibijyanye n’intambara ntagatifu.

Muri Kanama 2015 nibwo Umuyobozi Mukuru muri Al Qaeda, Ayman al-Zawahiri yatangaje ko Hamza bin Laden asigaye ari umuyoboke.

Muri uriya mwaka kandi al-Zawahiri yashyize hanze andi mashusho, Hamza bin Laden asaba abarwanyi b’uyu mutwe kugaba ibitero kuri Amerika, u Bufaransa na Israel.
Muri Nyakanga 2016, uyu musore yongeye kumvikana avuga ko afite umugambi wo guhorera se kandi azibasira abanyamerika haba mu gihugu cyabo cyangwa mu mahanga.Osama bin Laden niwe wateguye ibitero byagabwe kuri Amerika ku itariki 11 Nzeri 2001

Gushyirwa ku rutonde rw’ibyihebe mpuzamahanga byatumye imitungo yose iri muri Amerika ifite aho ihuriye na Hamza bin Laden ifatirwa ndetse abanyamerika babuzwa gukorana nawe ubucuruzi.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC