LATEST NEWS
Itohoza
Umujenerali utavugaga rumwe na Nkurunziza yapfuye urupfu rutunguranye aguye Kampala
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :4848
By Admin

Umujenerali warwanyije cyane manda ya gatatu icyemezo cya Petero Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu yaraye yitabye Imana i Kampala muri Uganda, ariko na nubu ntiharamenyekana icyaba cyamwishe.

General Rodrigue Bunyoni yari yarahungiye Kampala nyuma gato ya ryagerageza ryo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza tari 13/05/2015. Rodrigue Bunyoni nawe yakekwaga kuba yari umwe mu basirikare bari muri uwo mugambi wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi kuko yari umwe mu bantu be ba hafi barwanyije cyane iyo manda ya gatatu.

Amakuru aturuka Kampala ahamya yuko koko Rodrigue yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 24/11/2015 agwa ahitwa Munyenga mu mujyi wa Kampala azize urupfu rutunguranye .

Alain Guillaume Bunyoni uvukana
na Rodrigue Bunyoni ariko
bakaba bari abanzi muri politike

Birakekwa ko Rodrigue yaba yarozwe n’ubutegtsi bwa Nkurunziza ubiri inyuma akaba umuvandimwe we bava inda imwe ariwe Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni uri ku isonga ry’ubwicanyi burimo kuyogoza uburundi nyuma ya Adolphe Nshimirimana, uyu Rodrigue ntiyavugaga rumwe n’umuvandimwe we mubya Politike ariwe Alain Guillaume Bunyoni ushyigikiye cyane Nkurunziza ku buryo yanakwihekura. Mu Burundi bahamya yuko nta wundi muntu umurusha gukomera muri icyo gihugu kigiye kumara amezi umunani mu bwicanyi.

Guillaume Bunyoni ni umwe mu bantu bane Amerika iherutse gufatira ibihano kubera uruhare rwe muri izo mvururu zo mu Burundi.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
irankunda radar

asha ivyuburundi birayobeye reka tumere nkaba bandi ngo tubirabishe amaso ubindi tubihezagize ingohe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...