LATEST NEWS
Itohoza
Umunyamakuru Serge Ndayizeye mu mazi abira nyuma yo huha ijambo Theogene Rudasingwa kuri Radio Itahuka
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :3416
By Admin

Nyuma y’aho Umunyamakuru wa Radio Itahuka Serge Ndayizeye atereje akavuyo i Netherlands mu Buhollande ahaberaga Rwanda Day 2015, akakwa ibikoresho bya Radio birimo ipad na telefone ijyendanwa bikajyanwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu .

Ubu noneho Serge Ndayizeye umuyobozi wa Radio Itahuka ari kwisonbanura kubuyobozi bukuru bwo hejuru muri RNC, nyuma yo guha ijambo Theogene Rudasingwa uherutse kwirukanwa muri RNC, kubera imyitwarire idahwitse.

Theogene Rudasingwa ntiyaherukaga kumvikana kuri iyo Radio ikorera mu modoka ya Serge, kubera ibibazo biri mubuyobozi bwabo muri iki gihe aho bapfa imyanya y’ubuyobozi n’ubuvugizi bwa RNC. Ariko mu minsi ishize Rudasingwa yongeye kumvikana kuri iyi Radio Itahuka yiyitirira umwanya w’ubuyobozi yambuwe.

Theogene Rudasingwa ameze nk’ibandi mu mujyi rwagati

Ikindi ngo cyatumye Theogene Rudasingwa atakaza imbaraga mu ishyaka ni uburwayi bukomeye agendana bwatumye azahara cyane bigatuma atakibasha gukorera neza ishyaka, ibi byabaye ngombwa ko ngo asimburwa na Major Robert Higiro kubuvugizi bukuru bw’ishyaka RNC, ari nayo ntandaro y’amakimbirane ari muri iri shyaka ry’abarwanya leta y’u Rwanda.

Ibyaha bibaye impurirane k’umunyamakuru Serge Ndayizeye, kuburyo bishobora no kumuviramo kwirukanwa nkuko aya makuru abivuga, ngo agize kwamburwa ibikoresho bya akazi birimo n’amabanga akomeye, none yongeyeho no guha ijambo kuri Radio, Rudasingwa wirukanwe na Gen. Kayumba.

Umunyamakuru Serge Ndayizeye

Rushyashya ikaba yabashije kubona aya makuru iyahawe n’inshuti magara ya Serge Ndayizeye , utangaza ko uretse ibi bibazo by’akazi byugarije Serge no murugo iwe atorohewe n’uwo bashakanye bakaza gutandukana kubera imyitarire mibi ya Ndayizeye irimo kudahahira urugo amafaranga yose yagatunze urugo akigira mu ndaya.

Uyu mugore tutavuze izina yahisemo gukuramo ake karenge ngo ajya kwaka divorce mu buryo bwemewe n’amategeko, aho inkiko zategetse Ndayizeye kujya atanga iposho cyangwa se indezo y’umwana, ariko kuva ubwo kugeza ubu ngo ntanigiceri yigeze atanga.

Mugihe Serge yavaga i Netherlands yasanze uwo mugore yariye ibamba ndetse iki kirego gishya yagishyikirije police, arega Ndayizeye kudashyira mubikorwa ibyemezo by’urukiko ahubwo akibera mu maraha hirya no hino mungendo zo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Nyinawumuntu Alice

Amakuru ya rusyhashya nyahagazeho kuko mba Houston,Texas aho umugore we aba kandi tunamufasha mu ngorane ze afite na Serge umugabo we.Ahubgo tujye twemera itohoza rya rushyashya.net kuko rifite amakuru y'impamo.Ahubgo turebe neza tujye tuvuga ibyo twita ireme kuko abanyamakuru bo bameny ;aho bayakura kandi hizewe.

mukama

ntimugakabye namwe rushyashya wagirango haricyo mupfa na RNC.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

Rulindo : Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo : Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi...

Amatora 2017 : Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Amatora 2017 : Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

15-05-2017

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo...