LATEST NEWS
Itohoza
Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wakuye abantu mu rujijo ku ifungwa rye
Publish Date: vendredi 23 septembre 2016
VISITS :2763
By Admin

Umuryango wa Col.Dr.Ben Karenzi wahakanye amakuru amaze iminsi atangazwa n’ibinyamakuru binyuranye ko uyu wahoze ari Umusirikare Mukuru yaba yaratawe muri yombi ku mpamvu za politiki.

Hashize iminsi ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko Col (Rtd) Dr Ben Karenzi wigeze kuba Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Gisirikare yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano zigatangira kumukurikirana ku mpamvu mpimbano zifitanye isano na politiki.

Ifungwa rya Col (Rtd) Dr Ben Karenzi ryamenyekanye mu ntangiriro za Nzeri aho akurikiranyweho amakosa ajyanye n’imyitwarire iranga umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda cyangwa uwasezerewe.

Gusa ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ifungwa rya Col Karenzi rifitanye isano n’impamvu za politiki aho kuba imyitwarire (discipline).

Mu gushaka kumenya ukuri kuri ibi, IGIHE yaganiriye n’abo mu muryango we [Col Dr Ben Karenzi] bavuga ko ibyatangajwe bihabanye n’ukuri.

Umuvandimwe we Kamugisha Amos yagize ati “Nk’Umuryango twitandukanyije n’umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bari kugerageza kutwiyitirira ku bijyanye n’uko ikirego kiri gukurikiranwa.”

Yakomeje avuga ko Dr Karenzi ari gukurikiranwa kubw’amakosa yakoze bityo ko ntawe ukwiye kubihuza na politiki.

Yasabye kandi guverinoma ko yakurikirana ibyo binyamakuru biri kwandika ibihabanye n’ukuri kuri iri fungwa.

Col (Rtd) Dr Ben Karenzi

Col.Dr.Ben Karenzi yasezerewe mu gisirikare byemewe n’amategeko mu 2015 ; naho umwanya yariho w’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisirikare yawusimbuweho na Col. Dr. Emmanuel Ndahiro kuya 25 Ukwakira uwo mwaka.

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO
sano

Ntiwumva ureke ibihuha bya FDLR bivuga ko byabonye umurambo we muri Rweru.

Sekuri Light

Igihe.com yagombye kwegera no kuganira n'abataye muri yombi Col Dr Ben, aho kubaza umuryango we. Ubwo se umuryango we wabibwirwa n'iki koko ?!! Abamufunze nibo bazi icyo bamukurikiranyeho. Sibyo ???


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa...

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri...

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga...

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...