LATEST NEWS
Itohoza
Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS
Publish Date: mardi 15 novembre 2016
VISITS :2008
By Admin

Abahanga mu by’ikirere batubwira ko agace duherereyemo kagizwe n’imibumbe umunane twavuga iyi si dutuyeho, Mars, Venus n’indi. Mu minsi ishize hatangajwe ko havumbuwe umubumbe wa cyenda ariko ntibiremezwa neza.

Uko rero iyo mibumbe iteye hari ibindi bintu bigiye biyigaragiye muri byo hari ibibuye bigenda bikurikira umuvuduko wayo mu cyongereza nibyo bita “asteroids”.

Ikigo NASA cy’abanyamerika gikurikiranira hafi ibyo mu kirere kivuga ko ubu bamaze kuvumbura asteroids 15.000 zizenguruka hafi y’ isi dutuyeho. Muri rusange habaruwe izirenga 580.000 ngo inyinshi ziri hagati y’umubumbe wa Mars na Jupiter.

Amakuru rero yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo NASA bwana Charles Boden, yatangarije itsinda rihagarariye Leta y’Amerika mugihe bari bagiye guhabwa rapport kunyigo nshya yasohotse kubijyanye naya mabuye azenguruka mu kirere. Mu gihe bahabwaga ibisobanuro, umwe mubari bagize iryo tsinda yabajije ikibazo asaba ko bagerageza gutanga ingero ku kintu batekereza ko cyabaho kugira ngo bumve neza ingaruka byabyara. Yagize ati tugerageze gutekereza ko hari ikibuye kimanutse kigana Los Angels, ati ari gito mwabimenyesha abantu mugihe kingana iki cg hakwangirika ibintu bingana iki ?

Boden yahise abasubiza ko igihe aho kigeze atari ugukekeranya cg guteganya. Yagize ati ahubwo mu mbaze igihe ibiri munzira byerekeza ku isi aho bigeze.

Umuyobozi wa NASA bwana Charles Boden yababwiye ko hari asteroids ziri munzira zigana ku isi ati ndetse hari izishobora kugwa na New York.

Naho Thomas Zurbuchen yabwiye abari aho ko ubushakashatsi buhanitse burimo gukorwa ngo barebe uko bahangana nibyo bibazo ati ariko ntitwabura kubabwiza ukuri ko icyo kibazo kiriho ati :”Ntagushidikanya hari igihe zizagwa ku isi”.

Iryo tsinda ryamubajije icyakorwa ngo babe babuza ibyo bibuye kuzahagwa hakoreshejwe uburyo bwo kukiyobya cg kugisenyera mu kirere. ? Ngo yariyumviriye mu magambo make ngo arababwira ati : “Musenge gusa”.

Yasobanuye ko gusa Atari vuba aha bishobora kuzaba bigeze ku isi kuko biratandukanye mu bunini. Ati : Hari ibifite 300 kugeza kuri 800ft n’ibindi binini cyane bifite nka kilometer 10. Yongeyeho ko babonye hari ikibuye kinini kigiye kugera ahantu runaka ku isi ko icyo gihe abantu bahabwa igihe kingana n’iminsi itatu ngo babe barangije guhunga aho bari. Yavuze ko byaterwa n’ingano yacyo naho ubundi kubiyobya ngo ntabwo ari ikibazo cyoroshye bitewe n’umuvuduko biba bifite.

Batanze ibisobanuro bavuga ko asteroids ntoya nazo ari ikibazo gikomeye kuko zo badashobora kuzigenzura kubera n’ubwinshi bwazo ngo bajya kubona bakabona zigeze ku isi.

Batanze urugero rwa asteroid yaguye mu mugi witwa Chelyabinsk mu Burusiya hari tariki ya 15/2/2013. Iyo asteroid ikaba yaranganaga na metero 18 (50ft) yaje itunguranye ifite umuvuduko uri hagati ya kilometero 60.000 – 69.000 ku isaha. Icyo kibuye cyakomerekeje abantu ibihumbi ndetse ikamenagura ibirahure by’amazu hafi umugi wose. Bavuze ko kari gato kuburyo indorerwamo za telescope bakoresha babigenzurira mu kirere itigeze iyibona. Ngo asteroid nini ishobora kwangiza ibintu bisumba nibyo bombe bateye Hiroshima.

Umutekano w’isi rero uragenda ugerwa kumashyi uko biriya bibuye biyegera.

Biracyaza.........

Hakizimana Themistocle

IBITEKEREZO
Deo

NIBYO IBYO BIBUYE BIBAHO KANDI BIFITE INGARUKA MBI CYANE KURI Y'ISI(TERRE) ARIKO YABA ISI CYANGWA IBYO BIBUYEBYAREMWE N'IMANA. N'AYEZ PAS PEUR .

Andre

Merci arko ujye uvuga reference yaho wakuye inkuru original kugirango itakwitirirwa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

NEW POSTS
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

9-01-2017

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U...

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

6-01-2017

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera