LATEST NEWS
Itohoza
Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzinge yahungiye mu Bwongereza, menya impamvu zabyo
Publish Date: dimanche 13 novembre 2016
VISITS :10959
By Admin

Mugihe imyiteguro yo kohereza mu Rwanda Umugogo w’Umwami Kigeli irarimbanije, nyuma y’urugamba rutoroshye hagati y’umuryango wa Kigeli usanzwe uba mu Rwanda uyobowe na Pasiteri Ezra Mpyisi n’undi uba mu bihugu bitandukanye ukorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda biganjemo abo muri RNC n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, wari umaze gutanga akayabo k’amafaranga ngo Umwami Kigeli ajyanwe gutabarizwa muri Portigal aho Rujugiro aba muri ikigihe .

Nyuma y’impaka ndende higwa aho umugogo wa Kigeli ukwiye gutabarizwa byabaye ngombwa ko hitabazwa urukiko rw’Amerika rusuzuma inyandiko ya mushiki wa Kigeli uba i Nairobi Christine Mukabayojo wifuzaga ko umugogo wa musaza we watabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza mu Rwanda aho Kigeli yimiye akaba ari naho mukuruwe ashyinguye.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Hari amakuru avuga ko Chancellor Boniface Benzinge wabanye n’Umwami Kigeli ubu amaze guhungira mu Bwongereza kuko ibyo yijeje abarwanya Leta y’u Rwanda ndetse babishoyemo akayabo k’amafaranga menshi kugirango umugogo w’Umwami Kigeli utoherezwa mu Rwanda bitakibaye, ubu umugogo ukaba ugiye koherezwa mu Rwanda nyuma yo kwitabaza inkiko.

Boniface Benzinge yavugaga ko hagomba gukurikizwa icyifuzo Umwami yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, ko kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.

Benzinge yakomeje agaragaza ko Kigeli V akiriho atigeze yifuza gutabarizwa mu Rwanda. Ariko urukiko rwamusaba inyandiko y’Umwami Kigeli ishimangira ibyo avuga akayibura.

Umuvugizi w’Umwami Kigeli, Benzige ubu arabarizwa mu Bwongereza

Yabajijwe niba Kigeli V yarabasobanuriye impamvu atifuza ko umugogo we ujyanwa mu Rwanda, niba hari nk’inyandiko yaba yarasize irimo icyo cyifuzo, asubiza ko Umwami yanze kuza mu Rwanda nk’Umunyarwanda usanzwe binyuranije n’ugushaka kwe.

Ubu bushyamirane bwakuruwe n’agatsiko kamwe k’umuryango w’Umwami Kigeli kagizwe na Gerard Rwigemera wabaye umu RADER na Emmanuel bivugwa ko kariye amafaranga atubutse y’ibigarasha bitashakaga ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda nibyo byaviriyemo Boniface Benzinge gukwepa ahungira mu Bwongereza.

Agashya

Abateruzi b’ibibindi muri RNC, barimo Condo Gervais bangiwe gukandagiza ikirenge hafi y’Umugogo w’Umwami Kigeli ubwo yasezerwagaho bwanyuma Condo ( Umuteruzi w’ibibindi ) bamwirukanira kumuryango ngo ntamuteruzi w ‘ibibindi ureba umugogo w’Umwami, Gahima Gerard wari inyuma ya Condo abibonye atwo aranyerera.

Condo na Rudasingwa

Kubera amatora yari muri Amerika yatumye ibintu byose bihagarara, ubu ikiri gukorwa ni ugushaka indege n’ibindi byose byo guherekeza umugogo w’Umwami Kigeli ukazanwa mu Rwanda mu minsi yavuba.

Umuryango w’Umwami Kigeli uba mu Rwanda

IBITEKEREZO
GAKURU

RIP TWAGUKUNDAGA

Inzobere

Ibigarasha byongeye gutsindwa ku mugaragaroooo

t

Naze mu rwanda niho iwabo

at

nibamuzane umurwa mubyaye aruhuke naho abo binda nini bagume iyo mumahanga

leo

Abo bantu basize bariye ibyabanyarwanda baretse gushyira inda nini zabo imbere,bakaza bagasaba imbabazi tukubaka igihugu cyacu,koko mwibagiwe aho cyavuye,urya inshuro n'inshuti bigashira udahaze ikibabaje intwaro yamagambo igeraho igasaza.

Mutuluza Petro Claveri

R.I.P.,

Gilbert Itangishatse

Ariko uyu Mwami abamukundaga nyakuri barazwi pe tuzabavuga muminsi irimbere

Gilbert Itangishatse

Ese Burya harabandi nabo bariye aliko uyu mwami yarushye kera Ntarukundo bigeze bamugirira yakundwaga nu umukobwa umwe gusa Mwene wabo babanye abantu babizi neza ajyano gupfa yakomeje amuhamagara Kugeza muminsi yanyuma uwoniwe Kigeli yarazineza kwa amwifuriza ineza Mubarebye muri telephone yu Mwami nibo babitangaje

sasu

Iki gisambo ngo ni Benzinge nicyo cyahejeje umwami Ndahindurwa ishyanga none cyashakaga kurira ku mugogo wa Nyagasani umwami wu Rnd.

Heine

P . Mpyisi Imana asenga irakomeye pe !

2016

ibigarasha byabaye ibigarasha koko !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

NEW POSTS
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ’ -Perezida Kagame

10-03-2017

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu...

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

10-03-2017

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile...