LATEST NEWS
Itohoza
Umwami Kigeli yashimiye Rushyashya kumukiza amabandi
Publish Date: samedi 3 septembre 2016
VISITS :5006
By Admin

Ikinyamakuru Rushyashya cyakiriye ubutumwa buturutse ku mwami Kigeli Ndahindurwa ubwe nyuma yo gusoma inkuru twabagejejeho ivuga ko Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi.

Major Robert Higiro, yari yarabaye umuzunguzayi wa za tapes/ cassette ya tekinitse we na Col. Karegeya avuga ko yari yategetswe kwica Kayumba Nyamwasa, ariko izo tapes zateshejwe agaciro,aho bamenyeye ko ari Karegeya wari wazikozeho technique dore ko yarabishoboye.

Amakuru ye, ava muri Amerika avuga ko icyo gihugu kitamuguye neza kuko asigaye asa n’umushushwe,imyenda iratakara. Ngo ubu afite agahenge kuko afite aho yisumamo akazi k’ubunyezamu kuri Federal Building.

Ategereje ngo impapuro z’ubuhunzi kandi icyo yahunze Bruxelles nticyamenyekanye kuko yabeshye ko umutekano we ari muke..Ubu itohoza rirakurikira ubwo buriganya bwa Higiro.



Pascal Munyampirwa

Iyo nzara niyo yamuteye guca inyuma David Himbara bashinganye Democracy In Rwanda Now, ajya i Virginia gushaka Umwami Kigeli ari kumwe na Cpt Cyusa bafatanyije kuba muri RNC igice cya Kayumba Nyamwasa.

Amakuru twabashije kumenya avuga ko Major Robert Higiro yabashije guhura n’Umwami Kigeli, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kanama 2016, abifashijwemo na Pascal Munyampirwa nyiri guest house Kibuye wahunze igihugu ubu akaba aba muri Amerika, ari nawe ukuriye igice cya Kayumba muri icyo gihugu cya Amerika.

Umucuruzi Munyampirwa Pascal, nyuma ya jenoside yaje kwegurirwa ikitwaga Guest House Kibuye, ariko mu mwaka wa 2008 aza kongera kuyakwa na Lete y’u Rwanda, aho yavugaga ko atabashije kuzuza ibyo yari yaremeye mu masezerano ubwo yayiguraga, bimwe mu byo Munyampirwa atubahirije bikaza kumuviramo kwamburwa Guest House akanahunga igihugu.

Umwami Jean Baptiste Kigeli V

Amakuru twahawe n’umuntu wizewe avuga ko Pascal Munyampirwa atuye muri Leta imwe n’Umwami Kigeli i Virginia, ari nawe wabaye umuhuza hagati ya Major Robert Higiro, Cpt Cyusa guhura n’Umwami Kigeli.

Nyuma y’uwo mubonano wabaye mu ibanga twatangaje iyo nkuru yaje kugera k’umwami Kigeli, wahise ashimira Rushyashya ndetse muri iki gitondo Kigeli ubwe yatwoherereje ubutumwa avuga ko yashimishijwe n’inkuru yasomye muri Rushyashya kuko amabandi yo muri RNC ayobowe na Major Robert Higiro, yari amurembeje amusaba amafaranga.

Major Robert Higiro

Iyo nkuru yo muri Rushyashya Umwami Jean Baptiste Kigeli V avuga yuko yamukijije amabandi twagaragaje ukuntu Higiro na Cyusa ari abatekamutwe bagenda bakuramo abantu amafaranga bababeshya ibyo bagamije gukora kandi ari ntabyo.

Bagiye gusaba amafaranga umwami Kigeli bamubwira yuko ari ayo gukoresha muri icyo kintu bise Democracy in Rwanda now, ngo kiri hafi kuburizamo kuba Perezida Kagame yakwiyamamariza manda ya gatatu.

David Himbara nyiri Democracy in Rwanda now

Rushyashya muri iyo nkuru igaragaje yuko ari ubutekamutwe nibwo Umwami Kigeli yabimenye, ashimira Rushyashya yuko imukijije amabandi atari yari yaratekereje yuko ari yo, ngo ariko nyuma yo gusoma iyo nkuru akabaririza yaje gusanga ari amabandi koko !

Burasa Jean Gualbert umuyobozi w’ Ikinyamakuru Rushyashya

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
A

Nyewe Pfite Amatsiko Ntegereje.Kubonu Musaza Kigeli

sasu

Rucogoza avugiye ibintu yemwe ! nyabuna muduhe amakuru kuri you nkusi ufiteye urwango cyanecyane H.E rujejeta, muzacukumbure mutumenyere neza uru rwango aho arukomora rwose yanga inyoko Tutsi bitabaho narumiwe ,muzarebe ukuntu isingiza nkurunziza nubwicanyi bwi burundi yararuciye ararumira manayanjye narimwe !!!

Rucogoza

Burasa njyewe ndakwemera cyane kubera ko iki kinyamakuru kitugezaho amakuru acukumbuye, yaba ari ayabiyita ko barwanya ibyiza tumaze kugeraho . ariko ndagusaba ikintu kimwe umuntu ashaka kujya abagezaho amakuru yizewe dore ko aho ntuye aruzuye twayabagezaho gte ? ubutaha uzadushakire amakuru ya Nkusi joseph kuko yasaritswe n'urwango bigaragarira buri wese. Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa...

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri...

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga...

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

Papa Francis yogeje anasoma ibirenge by’imfungwa 12

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...