LATEST NEWS
Itohoza
Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa
Publish Date: lundi 28 novembre 2016
VISITS :2853
By Admin

Urukiko rwo muri leta ya Virginia muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa. Icyo cyemezo kamarampaka gishobora gufatwa tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Ni nyuma y’uko hagaragaye ubwumvikane buke mu muryango hagati y’abashyigikiye ko umugogo w’umwami utabarizwa mu Rwanda n’abatabishyigikiye bifuza ko yatabarizwa mu mahanga.

Uko kutumvikana mu muryango ni byo byavuyemo icyemezo cyo kwitabaza inkiko zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho umwami yatangiye, kugira ngo zikemure izo mpaka. Impande zombi zitavuga rumwe kuri iki kibazo zitabaje ubutabera bwo muri leta ya Virginia kugira ngo ruzikiranure.

Itangazo dukesha bamwe mu bagize umuryango w’umwami ryasinywe na Speciosa Mukabayojo, mushiki w’umwami Kigeli V, na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo, rivuga ko “kuva babiri gusa mu bavandimwe bawo, batambamiye icyifuzo cy’umuryango wacu, byabaye ngombwa ko twitabaza inkiko zo muri Amerika aho yatangiye, nk’uko amategeko yaho abiteganya.”

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, urukiko rwo muri Fairfax County muri leta ya Virginia, rumaze kubona ko impande zombi zihagarariwe n’ababunganira mu nkiko, rwafashe icyemezo ko abatanze ubuhamya bose bamenyeshwa, bakazajya kwisobanura ubwabo. Ibyo bizakorwa imbere y’urukiko tariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2017.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa kane rikomeza ryizeza abanyarwanda nta shiti ko umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Umwami Kigeli yatanze tariki ya 16 y’ukwezi kwa 10, mu mujyi wa Oakton, muri leta ya Virginia. Umwami Kigeli yatanze afite imyaka 80 y’amavuko.

Umugogo w’Umwami Kigeli ujyanwa mu buruhukiro

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umwami Mutara III Rudahigwa, Jean Baptiste yahise yimikwa aba umwami w’u Rwanda, ahita afata izina rya Kigeli V Ndahindurwa.

Abagize umuryango w’Umwami Kigeli bagaragaje kutumvikana

Source : VOA

IBITEKEREZO
kaziyake

Turashaka kumenya abakobwa bibye ibyu Mwami Kigeli babyibiyiki ngobage gutekenika na Christina amazina yababakobwa nibande abanyarwanda babamenye kandingo aribene wabo wu mwami ese Cristina we yabategekaga kuko badafite ubwenge none nogutwara umugogo baribafatanyije Turashaka kubamenya amazina yabobakobwa umunyarwanda wo muri Uganda

Bill

urukiko ruzaha umwami mushikiwe gukurikiza amasano barabikurikiza cyane Benzige azatsindwa abe yiteguye umuzungu bla bla ntampapuro ufite ngo yaratubwiye ibyo ntibikora .

Emmanuelrurangirwa

njyewe ndibaza impamvu abantu batumvikana bikanyobera niba mushikiwe ashakako umwami yashyingurwa mu rwanda abandi baraburana iki.ahubwo batangire nabo bitegure bandike nibapfa bazasige ibimenyetso byandite ho aho bazashyingurwa.ariko bareke gushinyagurira utakiriho.

Haguma

Ntibyumvikana, utangira ugira uti : "Urukiko rwo muri leta ya Virginia muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ni rwo ruzafata icyemezo cy’aho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa". Ugasoza ugira uti : " Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa kane rikomeza ryizeza abanyarwanda nta shiti ko umwami azatabarizwa mu Rwanda". Akabazo : None se aba bakoze iri itangazo, bamaze kumenya umwanzuro ruriya rukiko ruzafata, urubanza rutaraba ? Come on, shyira ubunyamwuga mu nkuru zawe my friend.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...